#BAL2022: REG BBC yari ihagarariye u Rwanda irasezerewe

Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG BBC) yahabwaga amahirwe, isezerewe muri 1/4 nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’ingabo na Polisi (FAP) yo muri Cameroon.

Ku munota wa kabiri nibwo Cleverland Thomson yatsinze amanota 3 ya mbere yo muri uyu mukino muri rusange.

Nyuma y’iminota 6 gusa, umutoza Robert John Pack Jr. Robert wa REG BBC yahisemo gukuramo Umunya-Senegal Ndoye wabonaga ko ntacyo arimo gufasha ikipe maze yinjizamo Nshobozwabyosenumukiza wagerageje kugenzura umukino, gusa ikipe ya FAP byagaragaraga ko irimo guhanahana neza.

Agace ka mbere kegukanwe na FAP ku manota 23 kuri 17 ya REG BBC. Umutoza wa REG BBC yahise akora impinduka mu gace ka kabiri maze yinjizamo Gasana Kenneth asimbura Cleverland Thomson wari wakinnye agace ka mbere.

Ikipe ya REG BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo na FAP, gusa hagumamo ikicyuranyo cy’amanota 4 aho ndetse agace ka kabiri karangiye ikipe ya FAP imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota atanu kuko karangiye n’ubundi ikipe ya FAP iri imbere n’amanota 36 kuri 31 ya REG BBC yakomeje no kurangwa no gushaka ibisubizo mu bakinnyi bayo ibahinduranya cyane.

Perezida Kagame yarebye uyu mukino
Perezida Kagame yarebye uyu mukino

Umukinnyi mushya w’ikipe ya REG BBC, umunya-Senegal Abdoulaye Ndoye wari waraje gusimbura Pitchou Manga, muri utu duce twombi yari amaze gukinamo iminota 7 n’amasegonda 53 ariko ntacyo yigeze afasha iyi kipe kuko nta nota na rimwe yigeze atsinda ndetse no mu kuzibira ngo badatsinda (defense) yari ahagaze nabi nk’uko imibare ibigaragaza.

Umukinnyi wari umaze gutsinda amanota menshi nyuma y’uduce tubiri ni Cleverland Thomson wa REG BBC wari watsinze amanota 12.

Umukinnyi Adonis Filer wari wagize ikibazo mu gice cya mbere, yongeye kugarurwa mu gace ka gatatu k’umukino bagerageza gukuramo amanota bari bashyizwemo na FAP ariko biranga kuko wabonaga ko ikipe ya FAB ibonana neza cyane kurusha REG BBC yari imbere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari waje kureba uyu mukino.

Nk’uko byagenze mu duce tubiri twabanje, REG BBC yongeye gutakaza n’agace ka gatatu ku manota 59 ya FAP ku manota 49 ya REG BBC bivuze ko hari hamaze kujyamo ikinyuranyo cy’amanota 10.

Mu gace ka gatatu abafana bagerageje gufana ari benshi ngo wenda ikipe ya REG BBC ibe yazanzamuka ariko ntacyo byatanze kuko nta na rimwe bigeze bayobora nibura uyu mukino, kuko n’agace ka kane ikipe ya FAP yakegukanye kumanota 66 kuri 63 ya REG BBC.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju na we yari yaje kureba uyu mukino
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju na we yari yaje kureba uyu mukino

Nyuma yo gutsindirwa muri 1/4, ikipe ya REG BBC yahise isezererwa, bivuze ko igiye gusubira kwitegura shampiyona ya Basketball.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yatsinze AS SALÉ yo muri Morocco amanota 102 kuri 89.

Abafana bari babukereye, abenshi bari inyuma ya REG BBC
Abafana bari babukereye, abenshi bari inyuma ya REG BBC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka