#BAL2021: Zamalek yakatishije itike ya 1/2

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yabaye ikipe ya mbere igeze mu mikino ya 1/2 cya BAL, nyuma yo gusezerera FAP yo muri Cameron iyitsinze amanota 82-53.

Zamalek yaryohereje abakurikiye umukino
Zamalek yaryohereje abakurikiye umukino

Ni umukino wa mbere wa kimwe cya kane wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena. Ni umukino ikipe ya FAP yatangiye neza dore ko yatsinze agace ka mbere amanota 16 kuri 12 ya Zamalek.

Agace ka kabiri ikipe ya Zamalek yakosoye amakosa yari yakoze mu gace ka mbere, maze igaruka mu mukino igatsindamo amanota 18 kuri 12 ya FAP. Igiteranyo cy’igice cya mbere kiba amanota 30 ya Zamalek kuri 28 ya FAP.

Zamalek yarushije FAP bigaragara
Zamalek yarushije FAP bigaragara

Zamalek ibifashijwemo na Walter Wallace yatangiye agace ka gatatu neza yigaranzuye FAP mu buryo bugaragara maze itsinda ako gace ku manota 25 kuri 14 ya FAP. Agace ka kane ikipe ya FAP yagaragaje gucika intege ndetse no gutakaza icyizere cyo gukomeza, yakoze amakosa menshi cyane byatumye Zamalek iyungukiraho maze itsinda amanota 27 kuri 11 ya FAP iba isezerewe mu irushanwa.

FAP yagerageje ariko igira abakinnyi badafite ubunararibonye mu irushanwa
FAP yagerageje ariko igira abakinnyi badafite ubunararibonye mu irushanwa

Ikipe ya Zamalek itegereje ikipe irokoka hagati ya As Sale na Petro de Louanda bakazahura ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 mu mukino wa 1/2.

Icyamamare muri NBA Joackim Noah yarimo afana FAP
Icyamamare muri NBA Joackim Noah yarimo afana FAP

Uko umukino wagenze

FT: Zamalek 82-53 FAP

Agace ka mbere: 12-16
Agace ka kabiri: 18-12
Agace ka gatatu: 25-14
Agace ka kane: 27-11

 21:00: As Sale vs Petro de Louanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka