#BAL2021: US Monastir iracakirana na Zamalek ku mukino wa nyuma

Ikipe ya US Monastir irakina na Zamalek umukino wa BAL nyuma yo gutsinda Patriots amanota 87 kuri 46 mu gihe Ikipe ya Zamalek yatsinze Petro de Luanda mu mukino wa 1/2.

US Monastir yatsinze Patriots BBC bitayigoye
US Monastir yatsinze Patriots BBC bitayigoye

Umukino wa Kabiri wa kimwe cya kabiri wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena ahakomeje kubera iri rushanwa. Mu buryo buyoroheye, US Monastir yasezereye Patriots BBC ibona itike y’umukino wa nyuma.

Ni umukino woroheye US Monastir dore ko warangiye itsinze ku kinyuranyo cy’amanota 41.

Agace ka Mbere US Monastir yatsinze amanota 16 kuri 14 ya Patriots BBC. Agace ka kabiri Patriots BBC yagakinnye nabi kuko yakozemo amakosa menshi yo kugarira maze US Monastir ikabahaniramo itsinda amanota 21 kuri 08 ya Patriots BBC. Igiteranyo cy’igice cya mbere cyarangiye US Monastir ifite 37 kuri 22 ya Patriots BBC.

Igice cya kabiri US Monastir yakomeje kwerekana ko urwego rwayo n’urwa Patriots BBC rutandukanye maze itsinda agace ka gatatu amanota 28 kuri 11 ya Patriots BBC. Umukino wakomeje gukomera ku ruhande rwa Patriots BBC, ari na ko US Monastir ikomeza kuryoshya umukino maze agace ka kane igatsinda ku manota 22 kuri 13 ya Patriots BBC.

Umukino wose warangiye US Monastir itsinze amanota 87 kuri 46 ya Patriots BBC, amanota make itsinze mu mukino kuva iyi BAL yatangira. Muri uyu mukino Omar Abada wa US Monastir ni we watsinze amanota menshi 18, ku ruhande rwa Patriots BBC Ndizeye Ndayisaba Dieudonné ni we watsinze menshi, 13.

Uko umukino wagenze

- US Monastir 87-46 Patriots BBC

Agace ka mbere : 16-14
Agace ka kabiri :21-08
Agace ka gatatu :28-11
Agace ka kane : 22-13

Gahunda y’umunsi wa nyuma wa Basketball Africa League

Ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021

Guhatanira umwanya wa gatatu

12:30: Patriots BBC vs Petro de Luanda

Umukino wa nyuma

- 16:00: US Monastir vs Zamalek

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka