#BAL2021: Petro de Luanda izacakirana na Zamalek muri 1/2

Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola izahura na Zamalek mu mikino ya 1/2 nyuma yo gusezerera ikipe ya As Sale muri 1/4 iyitsinze amanota 79 kuri 72.

Umukino wa Petro de Luanda na As Sale wari urimo ishyaka
Umukino wa Petro de Luanda na As Sale wari urimo ishyaka

Ni umukino wa kabiri wa 1/4 wakinwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021. Petro de Luanda yakomeje mu mikino ya 1/2 aho ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 izacakirana na Zamalek yo mu Misiri.

Ni umukino Petro de Luanda yinjiyemo n’imbaraga nyinshi kuko yanahise itsinda agace ka mbere amanota 20 kuri 12 ya As Sale. Agace ka kabiri amakipe yombi yagaragaje gutsindana cyane kuko AS Sale yatsinze amanota 23 kuri 23 ya Petro de Luanda, igice cya Mbere cy’umukino cyarangiye Petro de Luanda ifite amanota 43 kuri 35.

As Sale nubwo yasezerewe yagaragaje gukomera cyane
As Sale nubwo yasezerewe yagaragaje gukomera cyane

Igice cya Kabiri ikipe ya As Sale yagitangiranye impinduka nyinshi mu kibuga zanatanze umusaruro byatumye isoza agace ka gatatu itsinze amanota 23 kuri 12 ya Petro de Luanda. Agace ka kane Petro de Luanda yakihariye byanatumye itsinda amanota 24 kuri 17 ya As Sale. Petro de Luanda ishimangira intsinzi no gukina imikino ya 1/2 cya Basketball Africa League.

Uko umukino wagenze

 Petro de Luanda 79-72 As Sale

Agace ka mbere: 20-12
Agace ka kabiri: 23-23
Agace ka gatatu: 12-20
Agace ka kane: 24-17

Gahunda yo ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021

 17:30: As Douanes Vs US Monastir
 21:00: Patriots BBC vs Feroviario de Maputo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikipe yamavubinzayagwabinyum

Eduard yanditse ku itariki ya: 28-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka