BAL2021: Patriots BBC yakatishije itike ya 1/4

Ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda yakatishije itike yo gukina imikino ya 1/4 cya Basketball Africa League (BAL), ikomeje kubera mu Rwanda nyuma yo gutsinda GNBC yo muri Madagascar amanota 78 kuri 72.

Patriots yatsinze GNBC ikatisha itike ya 1/4 cya BAL
Patriots yatsinze GNBC ikatisha itike ya 1/4 cya BAL

Umunsi wa Kane w’iryo rushanwa wakomeje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena, ikipe ya Patriots BBC ni yo yabimburiye imikino ya kabiri mu matsinda aho yatsinze GNBC yo muri Madagascar amanota 78 kuri 72.

Ni umukino wasabye amayeri ndetse n’imbaraga nyinshi ku mpande zombi. Ikipe ya GNBC ni yo yayoboye agace ka mbere aho yatsinze amanota 25 kuri 18 ya Patriots BBC. Agace ka kabiri Patriots BBC yigaranzuye GNBC iyitsinda 23 kuri 16.

Amakipe yombi yasoje igice cya Mbere cy’umukino GNBC ifite amanota 44 kuri 41 ya Patriots BBC, ikinyuranyo cy’amanota atatu.

Igice cya Gatatu abatoza bombi batangiranye impinduka z’imikinire idasanzwe, GNBC yakomeje kwigaragaza muri ako gace aho yatsinze amanota 16 kuri 14 ya Patriots BBC, ikinyuranyo cy’igiteranyo cyose kiba amanota atandatu.

Brandon Costner yatsindiye Patriots BBC amanota 16 muri 78 batsinze GNBC
Brandon Costner yatsindiye Patriots BBC amanota 16 muri 78 batsinze GNBC

Agace ka Kane yari yo mahirwe ya nyuma Patriots BBC yari isigaranye gusa, yayakoresheje neza abasore nka Brandon Costner, Ndizeye Gaston, Sagamba Sedar bakoze ibyari bikenewe n’Abanyarwanda batari bake bafana iyo kipe maze itsinda amanota 22 kuri 12 ya GNBC, ikinyuranyo cy’amanota 12, umukino urangira Patriots BBC yegukanye amanota abiri y’intsinzi asanga andi abiri yavanye kuri Rivers Hoopers, ihita yuzuza ane ibona tike ya 1/4.

Muri uyu mukino Brandon Costner ni we watsinze amanota menshi ku ruhande rwa Patriots BBC watsinze 16, wakurikiwe na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné Gaston yatsinze amanota 13. Muri rusange Kiady Razanamahenina wa GNBC ni we watsinze amanota menshi mu mukino, aho yatsinze amanota 21.

GNBC 72-78 Patriots BBC

Agace ka Mbere: 25-18
Agace ka Kabiri: 19-23
Agace ka gatatu: 16-14
Agace ka Kane: 12 -22

Uko itsinda rya Mbere rihagaze

1. Patriots BBC: Imikino 2 amanota 4
2. Us Monastir: Umukino umwe, amanota 2
3. GNBC: Imikino 2 amanota 2
4. Rivers Hoopers: Umukino umwe,inota rimwe.

Imikino ikurikira

Itsinda rya Gatatu

05:30: Feroviario de Maputo vs Douanes

 Feroviario de Maputo 88-74 Douanes

Agace ka Mbere: 21-12
Agace ka Kabiri: 17-25
Agace ka Gatatu: 24-19
Agace ka Kane : 26-18

09:00: Zamalek vs GS Petroliers

Umukino wo mu itsinda rya Gatatu wagombaga guhuza Zamalek vs GS Petroliers wasubitswe kubera ingamba zijyanye n’ubuzima. Ubuyobozi bwa BAL buvuga ko buzamenyesha vuba igihe uzongera gukinirwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka