#BAL2021: Patriots BBC itahanye umwanya wa kane

Ikipe ya Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda muri BAL yatahanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda mu guhatanira umwanya wa gatatu amanota 97 kuri 68.

Patriots BBC itahanye umwanya wa kane muri BAL
Patriots BBC itahanye umwanya wa kane muri BAL

Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu watangiye saa 12:30 muri Kigali Arena. Patriots BBC yasezerewe na US Monastir, yahuye na Petro de Luanda yatsinzwe na Zamalek muri 1/2. Amakipe yombi yagaragaje guhatana ariko byanze bikunze imwe yagombaga gutsinda.

Ni umukino wayobowe na Petro de Luanda kuko yatsinze agace ka mbere amanota 22 kuri 14 ya Patriots BBC. Agace ka kabiri karumbutsemo amanota menshi kuko katsinzwemo amanota 54. Petro de Luanda yatsinze amanota 31 kuri 23 ya Patriots BBC, byatumye igice cya mbere kirangira Petro de Luanda itsinze amanota 53 kuri 37 ya Patriots BBC.

Igice cya kabiri Petro de Luanda yakomeje gutsinda ubudatuza maze agace ka gatatu karangira igatwinzemo amanota 27 kuri 13 ya Patriots BBC. Patriots BBC isa n’aho yari inaniwe yatsinze amanota 18 kuri 17 ya Petro de Luanda maze itahana umwanya wa kane ku mwaka wa mbere wa Basketball Africa League.

Uko umukino wagenze

Petro de Luanda 97-68 Patriots

Agace ka mbere : 22-14
Agace ka kabiri : 31-23
Agace ka gatatu : 27-13
Agace ka kane : 17-18

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka