#BAL2021: Gahunda y’imikino ya 1/4 yamenyekanye

Kuva ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021 haratangira gukinwa imikino ya 1/4 ya Basketball Africa League (BAL), ikomeje kubera mu Rwanda.

Nyuma y’uko amakipe umunani azakina kimwe cya kane n’amakipe ane yasezerewe amenyekaniye, Ubuyobozi bwa BAL bwatangaje ingengabihe ya 1/4 cy’iryo rushanwa.

Amakipe umunani azakina 1/4 ni: Patriots BBC, US Monastir, Petro de Louanda, As Sale , Zamalek, Feroviario de Maputo, As Douanes na FAP.

Amakipe ane yasezerewe ni: GS Petroliers yo muri Algeria , As Police yo muri Mali , Rivers Hoopers yo muri Nigeria na GNBC yo muri Madagascar.

Ingengabihe ya 1/4

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021

17:30: FAP vs Zamalek
21:00: As Sale vs Petro de Luanda

Ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021

17:30: As Douanes Vs US Monastir
21:00: Feroviario de Maputo vs Patriots BBC

Gahunda ya 1/2

Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021

Umukino wa mbere: Saa 14:00
Umukino wa kabiri: Saa 17:30:

Ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021

Guhatanira umwanya wa Gatatu

 Umukino uzatangira Saa 12:30

 Umukino wa nyuma

Saa 16:00

Imikino ya 1/4, 1/2 ndetse n’umukino wa nyuma amakipe azahura mu mukino umwe, ikipe itsinzwe ihite isezererwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka