BAL2021: Feroviario de Maputo yiyongereye ku makipe azakina imikino ya 1/4

Ikipe ya Feroviario de Maputo yo muri Mozambique yiyongereye ku makipe azakina imikino ya 1/4 cya BAL nyuma yo gutsinda GS Petroliers amanota 86 Kuri 73.

Feroviario de Maputo yiyongereye ku bigugu birimo Patriots BBC,US Monastir, AS Sale n
Feroviario de Maputo yiyongereye ku bigugu birimo Patriots BBC,US Monastir, AS Sale n’andi azakina 1/4

Imikino isoza amatsinda yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena. Mu itsinda rya gatatu ikipe ya Feroviario de Maputo nyuma yo gutsinda GS Petroliers yahise ishimangira kuzakina imikino ya 1/4 aho yicaye ku mwanya wa mbere w’agateganyo n’amanota atanu.

Ni umukino wakinwe igice kinini cyihariwe na Feroviario de Maputo aho yayoboye uduce dutatu twose, agace ka mbere yagatsinze amanota 22 kuri 17 ya GS Petroliers. Agace ka kabiri kabereye Feroviario umwanya wo gukomeza kuzamura imbaraga mu kibuga aho aka gace karangiye ikipe ya Feroviario de Maputo igatsinze n’amanota 25 kuri 18 ya GS Petroliers.

Ikiruhuko cy’igice cya mbere nta mpinduka nini cyasigiye GS Petroliers kuko Feroviario de Maputo bigaragara ko yayirushije imbaraga nyinshi no kumenyenyerana yayitsinze agace ka gatatu amanota 22 kuri 19. Agace ka kane kwabaye kurangiza umukino. Ikipe ya GS Petroliers yatsinze amanota 19 kuri 17 ya Feroviario de Maputo igiteranyo cy’uduce twose kiba 86 ya Feroviario de Maputo kuri 73 ya GS Petroliers.

Uko umukino wagenze

FT: GS Petroliers 73 -86 Feroviario de Maputo

Agace kambere : 17-22
Agace ka kabiri : 18-25
Agace ka gatatu:19-22
Agace ka kane : 19-17

Uko itsinda rya gatatu rihagaze

1. Feroviario de Maputo : Imikino itatu, amanota 5
2. As Douanes : Imikino ibiri , amanota 3
3. Zamalek : Umukino umwe , amanota 2
4 . GS Petroliers : Imikino ibiri , amanota 2

BAL yakomeje kuri uyu wa Gatandatu hakinwa imikino yo mu itsinda rya mbere

- 05:30: GNBC vs Rivers Hoopers
- 09:00 : US Monastir vs Patriots BBC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka