#BAL2021: Bidasubirwaho Zamalek iyoboye itsinda rya Gatatu

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yashimangiye kuyobora itsinda rya gatatu mu mikino y’irushanwa rya BAL, nyuma yo gutsinda GS Petroliers mu mukino w’ikirarane amanota 97 kuri 64.

Zamalek ni imwe mu makipe yerekanye ubukana no gukomera mu mikino ya BaL
Zamalek ni imwe mu makipe yerekanye ubukana no gukomera mu mikino ya BaL

Ni umukino wagombaga kuba ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, gusa ntiwabaye kubera ikibazo cy’ubuzima nk’uko Ubuyobozi bwa BAL bwabitangaje. Amakuru Kigali Today yamenye ni uko umwe mu bakinnyi ba Zamalek yanduye Covid-19 bitera impungenge ko haba hari n’abandi banduye.

Umukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021. Ikipe ya Zamalek yatangiye umukino itsinda ikinyuranyo cy’amanota 19 kuko agace ka mbere karangiye itsinze amanota 37 kuri 16 ya GS Petroliers. Agace ka kabiri GS Petroliers yazamuye imbaraga maze ikinyuranyo kiba amanota atandatu kuko ako Zamalek yagatsinze amanota 17 kuri 11 ya GS Petroliers.

Agace ka gatatu ikipe ya GS Petroliers yagatsinze ku manota 24 kuri 14 ya Zamalek. Agace ka kane Zamalek yagarukanye imbaraga itsinda amanota 29 kuri 13 ya GS Petroliers. Iyo ntsinzi yatumye Zamalek igira amanota atandatu mu gihe GS Petroliers yasoje irushanwa nta mukino n’umwe itsinze.

Zamalek na GS Petroliers bakoresheje imbaraga nyinshi mu mukino wabo
Zamalek na GS Petroliers bakoresheje imbaraga nyinshi mu mukino wabo

Uko umukino wagenze

Zamalek 97-64 GS Petroliers

Agace ka mbere: 37-16
Agace ka kabiri: 17-11
Agace ka gatatu: 14-24
Agace ka kane: 29-13

Uko itsinda rya Gatatu rihagaze

1. Zamalek: Imikino itatu, amanota 6
2. Feroviario de Maputo: Imikino itatu, amanota 5
3. As Douanes: Imikino itatu, amanota 4
4. GS Petroliers : Imikino itatu amanota 3

Amakipe umunani azakina 1/4 ni: Patriots BBC, US Monastir, Petro de Louanda, As Sale, Zamalek, Feroviario de Maputo, As Douanes na FAP.

Amakipe ane yasezerewe ni: GS Petroliers yo muri Algeria, As Police yo muri Mali, Rivers Hoopers yo muri Nigeria na GNBC yo muri Madagascar.

Amafoto: Cheick Haidara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka