BAL2021: As Douanes yatangiranye intsinzi, Zamalek yihaniza Feroviario de Maputo

Ikipe ya As Douanes yatangiye irushanwa itsinda GS Petroliers yo muri Algeria amanota 95 kuri 76, mu gihe Zamalek yihanije Feroviario de Maputo ku intsinzi y’amanota 71 kuri 55.

As Douanes ifite abasore bazi gusimbuka cyane
As Douanes ifite abasore bazi gusimbuka cyane

Umunsi wa kabiri wa BAL hakomeje imikino yo mu itsinda rya mbere n’irya Kabiri. Iyo mikino yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena.

Umukino wa As Douanes na GS Petroliers ni wo wafunguye imikino yo mu itsinda rya Gatatu, watangiye saa munani z’amanywa ku masaha yo mu Rwanda, ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande dore ko ikinyuranyo cyabaye amanota abiri mu gace ka mbere aho karangiye ikipe ya As Douanes yatsinze amanota 21 kuri 19 ya GS Petroliers.

Agace ka Kabiri ikipe ya As Douanes yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atanu kuko ako gace karangiye ifite amanota 20 kuri 15 ya GS Petroliers.

Ikiruhuko cy’igice cya mbere cyabaye umwanya mwiza wo kongera imbaraga ku ruhande rwa GS Petroliers yari yatsinzwe agace ka Kabiri, yazamuye amanota maze itsinda amanota 29 kuri 26 ya As Douanes.

Mu gace ka Kane kwabaye guhatana ku mpande zombi ariko As Douanes irusha imbaraga GS Petroliers aho ako gace karangiye ifite amanota 27 kuri 13, igiteranyo cy’iminota 40 kirangira As Douanes itsinze GS Petroliers amanota 94 kuri 76 . Muri uwo mukino Lamine Diop wa As Douanes Yahembwe nk’umukinnyi w’umukino kuko yatsinze amanota 18 akora rebound 9, igihembo gitangwa na Visit Rwanda.

 Zamalek 71-55 Feroviario de Maputo

Umukino wa Gatatu w’irushanwa wahuje amakipe yo mu itsinda rya gatatu, Zamalek yo mu Misiri na Feroviario de Maputo yo muri Mozambique. Agace ka mbere Zamalek yatsinze amanota 16 kuri 13 ya Feroviario de Maputo. Agace ka Kabiri Feroviario de Maputo yigaranzuye Zamalek maze iyitsinda amanota 20 kuri 18.

Byasabye Zamalek kwitekerezaho maze igarukana imbaraga mu gace ka gatatu kuko yatsinzemo 15 ku manota 9 ya Feroviario de Maputo. Agace ka Kane ikipe ya Zamalek yakomereje ku mbaraga yavanye mu gace ka Gatatu maze itsinda amanota 22 kuri 13 ya Feroviario de Maputo. Alvaro Masa wa Zamalek ni we watsinze amanota menshi muri uwo mukino kuko yatsinze amanota 24.

 As Douanes 94-76 GS Petroliers

Agace ka Mbere: 21-19
Agace ka Kabiri: 20-15
Agace ka Gatatu: 26-29
Agace ka Kane: 27-13

Zamalek 71-55 Feroviario de Maputo

Agace ka mbere: 16-13
Agace ka Kabiri: 18-20
Agace ka Gatatu: 15-9
Agace ka Kane: 22-13

 21:00: US Monastir vs GNBC ( Itsinda rya Mbere )

 US Monastir 113-66 GNBC

Agace ka Mbere 23-13
Agace ka Kabiri: 35-19
Agace ka Gatatu: 30-11
Agace ka Kane: 25-23

Imikino iteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021

Itsinda rya Kabiri

05:30: Petro de Louanda vs As Police
09:00: As Sale vs FAP

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka