BAL iradukumbuye - Perezida wa Patriots BBC nyuma yo kunguka umufatanyabikorwa

Ikipe ya Patriots Basketball Club isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yamaze kubona umufatanyabikorwa mushya ushobora no kuyisigira inyubako yayo bwite yo gukiniramo (Gymnasium).

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi, ni bwo ikipe ya Patriots Basketball Club yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na Banki y’amajyambere y’u Rwanda (BRD)

Patriots niyo kipe yo mu Rwanda yabashije kwitwara neza mu mikino ya BAL inakirwa na Perezida wa Republika
Patriots niyo kipe yo mu Rwanda yabashije kwitwara neza mu mikino ya BAL inakirwa na Perezida wa Republika

Ni amasezerano yashyizweho umukono ya Perezida wa Patriots Basketball Club Ndamage Clement ndetse n’umuyobozi mukuru wa BRD Sayinzoga Kampeta wanashimangiye ko bishimiye ubu bufatanye bagiranye na Patriots BBC ndetse ko ari n’intabwe ya mbere bateye muri siporo ndetse ko ubu bufatanye buzafasha ikipe ya Patriots kwihaza ibaho kinyamwuga, kuzamura no gushyigikira impano ndetse no gukurura abashoramari muri iyi kipe.

Ubu bufatanye bwa Patriots na BRD buzamara imyaka 5
Ubu bufatanye bwa Patriots na BRD buzamara imyaka 5

N’ubwo ariko amafaranga agize aya masezerano y’ubufatanye mu myaka itanu atashyizwe ahagaragara, amakuru ahari yezameza ko kimwe mu byo iyi banki izafasha Patriots harimo no kuzayubakira inyubako yo gukiniramo yigengaho (Gymanasium).

Umuyobozi wa BRD Sayinzoga Kampeta
Umuyobozi wa BRD Sayinzoga Kampeta

Mu ijambo rye umuyobozi w’ikipe ya Patriots Basketball Club yavuze ko uyu mufatanyabikorwa agiye kubafasha kwitegura neza ndetse ko ahamya neza ko irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ko iri rushanwa ribakumbuye.

Ati "Ubu bufatanye na BRD buhura n’icyerekezo cyacu cyo gukoresha Basketball mu kongerera urubyiruko ubushobozi, tuzamura impano muri uyu mukino. Inkunga yabo ntizakomeza ikipe yacu gusa, ahubwo izagira n’akamaro ku muryango nyarwanda ndetse igire ingaruka nziza ku bukungu rusange."

Joakim Noah
Joakim Noah

Ubwo iyi kipe yakinaga iri rushanwa (BAL) ku nshuro yayo ya mbere ndetse ari nabwo iri rushanwa ryatangizwaga muri 2021, yabaye ikipe ya mbere muri kano karere irikinnye ndetse inagera muri ½. Uyu muhango wo gusinya aya masezerano witabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego zitandukanye zaba iz’igihugu ndetse na BAL.

Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi yari yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi yari yitabiriye uyu muhango
Bamwe mu bakinnyi ba Patriots
Bamwe mu bakinnyi ba Patriots

Bamwe muri bo ni nk’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa Clare Akamanzi, Perezida wa FIBA Afrique Anibal Manave, Perezida wa BAL Amadou Gallo Fall, Perezida wa FERWABA Mugwiza Désiré n’abandi batandukanye barimo abakinnye muri NBA nka Luol Deng na Joakim Noah ndetse n’abakinnyi ba Patriots.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka