BAL 2023: REG yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir ibitse igikombe

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Basketball Africa League kuri uyu wa mbere bwatangaje amakipe 12 agabanyije mu matsinda abiri aho ikipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino REG BBC yisanze mu itsinda rizakinira muri Senegal.

REG yisanze mu itsinda rimwe na US Monastil ibitse igikombe.
REG yisanze mu itsinda rimwe na US Monastil ibitse igikombe.

Ni tombola yasize iyi kipe yambara ibara ry’umutuku ikaba igiye no guhagararira u Rwanda muri iyi mikino ku nshuro ya 2 yikurikiranya yisanze iri kumwe nandi makipe 5 arimo n’ikigugu cyo muri Tunisia US Monastir inabitse iki gikombe.

Aya makipe 12 agabanyije mu matsinda 2 aho itsinda rimwe ryiswe Sahara Conference ririmo na REG BBC rizakinira imikino yaryo muri gihugu cya Senegal mu mujyi wa Dakar kuva tariki ya 11 kugeza 21 werurwe 2023 naho irindi ryo ryiswe Nile Conference rikazakinira imikino yaryo mu gihugu cya Misiri (Egypt) kuva tariki ya 26 Mata kugeza tariki ya 6 Gicurasi.

Ikipe ya REG BBC igiye kongera guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 3 nyuma yo gusezererwa muri 1/4 umwaka ushize n’ikipe y’ingabo na Polisi (FAP) yo muri Cameroon.

Kuri iyi nshuro ikipe ya REG BBC izaba iyobowe n’umutoza mushya, umunyamerika Dean Murray umaze iminsi asinyiye iyi kipe kuyibera umutoza mushya muri iyi mikino ya BAL 2023.

umunyamerika Dean Murray (iburyo) niwe uzatoza REG BBC muri iyi mikino ya BAL
umunyamerika Dean Murray (iburyo) niwe uzatoza REG BBC muri iyi mikino ya BAL

Si umutoza gusa iyi kipe yambara ibara ry’umweru n’umutuku yamaze kuzana ahubwo yamaze no kongeramo abandi bakinnyi nka Steven Hagumintwari, Dieudonné Ndizeye, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza ndetse na Ntore Habimana.

REG izatangira imikino yayo ikina n’ikipe yitabiriye ku nshuro ya mbere Kwara Falcons yo mu gihugu cya Nigeria tariki ya 12 Werurwe 2023.

Dore uko amatsinda ateye:

Sahara Conference: (REG, US-Monastir (Tunisia), Kwara Falcons (Nigeria), Abidjan Basket Club (Côte d’Ivoire), AS Douanes (Senegal) na Stade Malien (Mali).

Nile Conference: Al Ahly (Egypt), Cape Town Tigers (South Africa), Petro de Luanda (Angola), City Oilers (Uganda), Ferroviario da Beira (Mozambique) na Seydou Legacy Athlétique Club (Guinea).

Dore uko ingengabihe y'imikino ya Sahara conference iteye
Dore uko ingengabihe y’imikino ya Sahara conference iteye

Nyuma y’imikino y’amatsinda, biteganyijwe ko imikino ya nyuma yose guhera muri ¼ izabera I Kigali mu Rwanda igakinirwa muri BK ARENA kuva taliki ya 21 na 27 Gicurasi uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka