BAL 2022: REG BBC isoje imikino yo mu matsinda ari iya mbere

Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG BBC, ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022, yasoje imikino yayo yo mu matsinda ari iya mbere.

Nshobozwabyosenumukiza yongeye kwigaragaza kuko niwe watsinze amanota menshi, 28
Nshobozwabyosenumukiza yongeye kwigaragaza kuko niwe watsinze amanota menshi, 28

REG BBC yari mu itsinda ryiswe Sahara Conference ryakiniraga i Dakar (Dakar Arena), mu gihugu cya Sénégal.

Ibi ibigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique, amanota 94 kuri 89. Iyo ntsinzi yaje isanga kandi imikino ine (4) iyo kipe yatsinze harimo n’uwo yatsinze igihangange cyo muri Tunisia, Union Sportive Monastirienne, gusa ikaza gutsindwa na Dakar University, ari nayo rukumbi yayitsinze mu mikino itanu yakinwe n’iyo kipe y’abashinzwe amashanyarazi mu Rwanda.

Axel Mpoyo ari mu bitwaye neza
Axel Mpoyo ari mu bitwaye neza

Nyuma yo gutsinda imikino 4 muri 5, ikipe ya REG byahise biyishyira ku mwanya wa mbere muri iryo tsinda, aho ikurikiwe na Monastir, ibi bikaba biyihesha amahirwe yo kuzatombora ikipe izaba yabaye iya 4 mu itsinda rizakinira mu gihugu cya Misiri, ryiswe Nile Conference, ryo izakina hagati ya tariki 9-15 Mata 2022.

Muri uyu mukino umusore w’Umunyarwanda, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, niwe wabaye umukinnyi w’umukino aho yatsinze amanota 21, akora rebounds 13 atanga imipira ivamo amanota (assist) 4.

Ikipe 4 za mbere muri iryo tsinda ziziyongeraho izindi 4 zizava muri Nile Conference, maze zizahurire i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka, hakinwa imikino ya nyuma.

Pitchou wa REG agerageza gushaka inzira
Pitchou wa REG agerageza gushaka inzira
Adonis Filer wa REG BBC
Adonis Filer wa REG BBC
Abafana ba REG BBC bari babukereye
Abafana ba REG BBC bari babukereye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka