APR BBC yivanye mu irushanwa iha amahirwe CSK kuzakina na Espoir umukino wa nyuma

APR Basketball Club yafashe icyemezo cyo gusezera mu irushanwa rihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (playoff), nyuma yo kwangirwa gukinisha umukinnyi Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda rivuga ko adafite ibyangombwa.

APR BBC yari yatangiye imikino ya ‘Playoff’ ku wa gatanu ikina umukino wayo wa mbere wa ½ cy’irangiza na Cercle Sportif de Kigali (CSK), umukino warangiye CSK itsinze amanota 95-85.

Ubwo yari igiye gukina umukino wa kabiri wagombaga gukinwa kuri uyu wa gatandatu tariki 09/08/2014, APR BBC yangiwe gukinisha umukinnyi witwa Pascal Niyonkuru kuko ngo atari yujuje ibisabwa, maze iyo kipe ya gisirikari ifata icyemezo cyo kudakina uwo mukino, ihita iterwa mpaga y’amanota 20-0.

Kuba amategeko agenga imikino ya Playoff y’uyu mwaka avuga ko ikipe idakinnye umukino umwe ihita isezererwa mu irushanwa, bivuze ko CSK yahise itsindira kujya ku mukino wa nyuma ikazahura na Espoir BBC.

APR BBC ibaye ikipe ya kabiri isezeye muri iryo rushanwa nyuma ya United Generation Basketball (UGB), yagombaga gukina na Espoir BBC muri ½ cy’irangiza ariko ntigaragare ku kibuga, bituma Espoir igera ku mukino wa nyuma idakinnye na rimwe.

Kugirango hamenyekane ikipe izatwara igikombe cya ‘Playoff’ muri uyu mwaka, Espor BBC na CSK zizakina imikino nibura itatu kuzamura kugeza aho hazagaragara ikipe itanze indi kuyitsinda imikino itatu.

Mu bagore, ikipe ya Rwanda Allied for Peace and Progress (RAPP), nyuma yo gutsinda APR BBC amanota 42-41 kuwa gatanu, irakina umukino wayo wa kabiri na Ubumwe BBC kuri icyi cyumweru.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka