APR BBC y’abagore yegukanye igikombe cya ‘Playoff’

Ikipe ya APR Basketball Club y’abagore, yegukanye igikombe cya ‘Play off’ nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Ubumwe Basketball Club amanota 47 kuri 34, mu mukino wabahuje ku wa Gatanu tariki 29/03/2013.

APR BBC yanegukanye igikombe cya shampiona kandi idatsinzwe na rimwe, yakomeje kugaragaza ko irusha amakipe yari ihanganye nayo mu irushanwa rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona (Playoff), kuko yatwaye igikombe idatsinzwe na rimwe.

Imikino ya Playoff itangira, APR BBC yasezereye Kaminuza y’u Rwanda iyitsinze imikino ibiri ku busa ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma.

Abakinnyi ba APR BBC y'abagore bishimira igikombe.
Abakinnyi ba APR BBC y’abagore bishimira igikombe.

Ku mukino wa nyuma APR BBC yakinnye imikino itatu n’Ubumwe BBC nayo yari yasezereye RAPP muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.

Umukino wa mbere APR BBC yatsinze Ubumwe BBC amanota 54 kuri 41, uwa kabiri APR BBC iwutsinda ku manota 58-47, maze itsinda uwa nyuma Ku manota 47 kuri 34 ari nowo wayihesheje igikombe ku wa gatanu.

Muri uwo mukino, Aissa Kamana ni we wigaragaje cyane ku ruhande rwa APR BBC atsinda amanota 13 naho ku ruhande rw’Ubumwe BBC, Salama Umutoni watsinze amanota 11 ni we wigaragaje cyane.

Uwo mukino wa nyuma wabanjirijwe n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu, aho RAPP yawegukanye nyuma yo gutsinda Kaminuza y’u Rwanda.

Uretse igikombe yegukanye, APR BBC yanahawe ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, ikipe y’Ubumwe yabaye iya kabiri ihabwa ibihumbi 400. RAPP yegukanye umwanya wa gatatu yahawe ibihumbi 300 naho Kaminuza y’u Rwanda yabaye iya kane ihabwa ibihumbi 200.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka