APR BBC mu bagabo no mu bagore zikomeje kuza ku isonga muri shampiyona

Amakipe ya APR Basketball Club y’abagabo n’iy’abagore zikomeje kuza ku isonga muri shampiyona ya Basketball yari igeze ku munsi wayo wa kane ku cyumweru tariki ya 16/3/2014.

Mu rwego rw’abagabo, APR BBC yatangiye shampiyona neza, ubu imaze gutsinda imikino itandatu muri irindwi imaze gukina, ikaba mu mpera z’icyumweru gishize yaratsinze Kaminuza y’u Rwanda-Ishami rya Huye ku manota 78-55, ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

APR BBC (mu myenda y'ibara ry'umweru) iri ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na Espoir BBC (yambaye icyatsi kibisi).
APR BBC (mu myenda y’ibara ry’umweru) iri ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na Espoir BBC (yambaye icyatsi kibisi).

Imikino yo ku munsi wa kane yatangiye ku wa gatanu, aho Cercle Sportif de Kigali (CSK) yatsinze United Generation Basketball (UGB), amanota 78-48, naho 30 Plus itsindwa na KBC amanota 85-41.

Ku wa gatandatu Kaminuza y’u Rwanda-Ishami rya Huye yatsinzwe na Espoir BBC ifite igikombe giheruka amanota 81-50, naho APR BBC itsinda Kaminuza y’u Rwanda-Ishami ry’uburezi rya Kigali yahoze yitwa KIE amanota88-41.

Espoir BBC kandi ku cyumweru yatsinze Rusizi amanota71-65, KBC itsinda Gisenyi 75-55,UGB itsinda 30 Plus 89-38, IPRC itsinda Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi rya Kigali amanota 83-52.

Mu bagore ku cyumweru, APR BBC yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka ikaba inari ku mwanya wa mbere kugeza ubu, yatsinze Ubumwe BBC amanota 65-59, naho RAPP BBC itsinda Kaminuza y’u Rwanda-Ishami rya Huye amanota 61-31.

Mu bagabo APR FC iri ku isonga n’amanota 13, ikurikiwe na Espoir BBC ifite amanota 12, KBC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 11.
Mu bagore, APR BBC iri ku mwanya wa mbere, Ubumwe BBC ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu ikayanganya na RAPP iri ku mwanya wa gatatu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka