Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal yasuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL

Ku mugoroba wo ku ya 5 Werurwe 2022, ku kibuga cya NBA Academy kiri i Dakar muri Sénégal, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Jean Pierre Karabaranga, aherekejwe na Perezida wa Federasiyo ya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Desire, basuye ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL (Basketball Africa League), irimo gukinwa ku nshuro ya kabiri, nyuma yo gutangizwa ku bufatanye na NBA umwaka ushize.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso

Mu butumwa yageneye abo bakinnyi, higanjemo kubibutsa ko bahagarariye u Rwanda bityo ko bagomba kurwitangira, bakazatahukana intsinzi kandi ko Abanyarwanda bose babari inyuma.

Yagize ati “Icya mbere mugomba gushyira hamwe mugahagararira u Rwanda neza, mukazahesha ishema igihugu cyacu, u Rwanda. Mugomba kwitanga mugakora iyo bwabaga, kuko Abanyarwanda twese tubari inyuma, turabashyigikiye”.

Amb. Jean Pierre Karabaranga na Mugwiza Desire
Amb. Jean Pierre Karabaranga na Mugwiza Desire

REG BBC iri mu itsinda ryiswe Sahara Conference rizakinira i Dakar, rikaba rigizwe n’amakipe nka US Monastir yo muri Tunisia yakinnye umukino wa nyuma muri BAL 2021, hamwe na AS Salé yo muri Maroc, SLAC yo muri Guinea, DUC yo muri Sénégal ndetse na Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.

REG BBC iratangira icakirana na As Salé kuri iki Cyumweru saa 2:00 z’umugoroba, ku isaha yo muri Sénégal.

REG BBC mu myitozo
REG BBC mu myitozo

Dore abakinnyi bose hamwe REG BBC izakinisha

Cleveland Joseph Thomas Jr, Antony Walker, Adonis Jovon Filer, Pitchou Manga, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Dieudonné Ndizeye Ndayisaba, Olivier Shyaka, Kaje Elie, Habimana Ntore, Pierre Thierry Vandriessche, Kami Kabange, Mpoyo Axel na Joy Ighovodja.

Ndayisaba Dieudonné wambaye umukara ahanganye na Shyaka Olivier
Ndayisaba Dieudonné wambaye umukara ahanganye na Shyaka Olivier

Nyuma y’iyo mikino izasozwa ku itariki ya 15 Werurwe, ikipe zizaba zarakomeje zizahurira mu Rwanda muri Gicurasi, mu mikino ya nyuma y’iryo rushanwa bikazaba ari inshuro ya kabiri risorejwe mu Rwanda kuva ryatangizwa umwaka ushize.

Axel Mpoyo
Axel Mpoyo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka