Amatsinda ya Shampiyona ya Basketball yamenyekanye

Kuva ku cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020 kugeza tariki 24 Ukwakira 2020, muri Kigali hazabera imikino ya nyuma ya shampiyona ya Basketball. Ni imikino izaba amakipe yose acumbikiwe hamwe mu rwego rwo kuyarinda icyorezo cya C0VID-19.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020, muri Kigali Arena habereye umuhango wo gutombora uko amakipe azakina mu mikino ya nyuma ya shampiyona ya BK Basketball National League 2020.

Uyu muhango wasize amakipe ya REG BBC iyoboye itsinda rya mbere igomba guhatana n’amakipe arimo RP-IPRC Kigali itozwa na John Bahufite, mu gihe ikipe ya APR BBC yisanze mu itsinda rimwe na Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona.

Uko Tombola yagenze

Abagabo

Itsinda rya mbere

 REG BBC

 RP - IPRC Musanze

 UGB BBC

 RP- IPRC KIGALI

Itsinda rya kabiri

 APR BBC

 Espoir BBC

 Patriots BBC

 RP - IPRC Huye

Abagore:

 RP - IPRC Huye

 The Hoops

 Ubumwe BBC

 APR W BBC

Tombola yabaye kuri uyu wa Kabiri
Tombola yabaye kuri uyu wa Kabiri

Amakipe ane ya mbere y’abagore azahura hagati (Round robin) yabo bishakemo abiri ya nyuma azakina umukino wa nyuma.

Nyuma ya tombora, Kigali Today yaganiriye n’abatoza b’amakipe atandukanye. Umutoza w’ikipe ya IPRC Kigali Jean Bahufite yavuze ko bizeye ko bagomba guhatanira igikombe kuko biteguye bihagije.

Yagize ati “IPRC Kigali yakoze ibishoboka byose kugira ngo itware igikombe haba mu bushobozi bw’amafaranga, abakinnyi beza ndetse n’ibindi”.

Yakomeje avuga ko amasezerano ye amusaba kuza mu makipe ane ya mbere. Yagize ati “Mu masezerano yanjye harimo ko ngomba kuza mu makipe ane ya mbere, ariko ntibivuze ko tutatwara igikombe na cyo turagishaka”.

Umutoza wungirije wa REG BBC Mwiseneza Maxime, yavuze ko uyu mwaka ari uwa REG BBC. Ati “Uyu mwaka twijeje abakozi ba REG ko tugomba kubaha igikombe, igihe ni iki kandi twariteguye bihagije”.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Visi Perezida wa kabitri ushinzwe amarushanwa Nyirishema Richard, yavuze ko hasabwa imbaraga nyinshi kugira ngo iyi mikino izagende neza.

Yagize ati “Harasabwa imbaraga nyinshi kugira ngo imikino izagende neza amakipe, abakinnyi ndetse n’abandi bose barebwa n’iyi mikino barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19”.

Ku kuba abafana bakwemererwa kwinjira kuri iyi mikino, uyu muyobozi yavuze ko ku ruhande rw’ishyirahamwe rya Basketball babyifuza, ariko uburenganzira bufitwe na Minisiteri ya Siporo.

Ushinzwe iyamamazabikorwa muri Banki ya Kigali Nshuti Thierry, yavuze ko Banki ya Kigali izakora ibishoboka ngo amakipe abeho neza.

Yagize ati “Banki ya Kigali yari isanzwe igenera shampiyona miliyoni 135 ku mwaka, aya mafaranga aziyongeraho asaga miliyoni 130, kuko tuzishyurira amakipe yose aho kuba ndetse n’ibizabatangwaho byose muri iyi mikino. Navuga ko ku ruhande rwacu twiteguye neza kandi bizagenda neza nk’uko tubifuza”.

Amakipe azinjira mu mwiherero kuwa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020, aho amakipe yose agomba kuba muri Hotel La Palisse i Nyamata mu Bugesera.

Tubibutse ko ikipe ya Patriots BBC ari yo yatwaye igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2018-2019 mu bagabo, mu gihe APR W BBC ari yo yatwaye igikombe mu bagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza , gusa nkundako ibintu byose bya BBC biba biri kumurongo cyane, gusa twishimiye ko tugiye kubona imikino twari dukumbuye njyeni fanira APR KUMPANDE ZOSE ZIMIKONO

diane yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka