Amatariki n’amakipe azakina Shampiyona ya Basketball mu Rwanda yamenyekanye

Shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda mu bagabo izatangira ku itariki ya 04 Kamena 2021, mu gihe mu bagore izatangira ku itariki ya 21 Gicurasi 2021.

RRG BBC niyo iheruka kwegukana igikombe cy'irushanwa ribanziriza Shampiyona itsinze RP-IPRC Kigali ku mukino wa nyuma
RRG BBC niyo iheruka kwegukana igikombe cy’irushanwa ribanziriza Shampiyona itsinze RP-IPRC Kigali ku mukino wa nyuma

Shampiyona y’abagore iratangirana n’uku kwezi kwa Gicurasi, izitabirwa n’amakipe atandatu ari yo : APR BBC , The Hoops Rwanda , RP-IPRC Huye , Ubumwe BBC , UR Huye na GS Marie Reine Rwaza .

Uburyo bw’imikinire

Amakipe uko ari atandatu azakina hagati yayo (round robbing) buri kipe izakina n’indi umukino ubanza n’uwo kwishyura. Amakipe ane ya mbere azakina imikino ya kimwe cya kabiri. Ayasezerewe muri 1/2 azahatanira umwanya wa Gatatu aho azakina umukino umwe gusa, mu gihe amakipe azakina umukino wa nyuma azakina imikino ibiri.

RP-IPRC Huye yatsinze The Hoops Rwanda ku mukino wa nyuma mu bagore
RP-IPRC Huye yatsinze The Hoops Rwanda ku mukino wa nyuma mu bagore

Mu bagabo Shampiyona izatangira tariki ya 04 Kamena 2021 yitabirwe n’amakipe 14 yagabanyijwe mu matsinda abiri.

Itsinda rya mbere: Patriots BBC, RP- IPRC Kigali BBC, UGB, RP-IPRC Musanze BBC,Tigers BBC, Shoot 4 The Stars, UR Huye.

Itsinda rya kabiri: REG BBC, APR BBC, RP- IPRC Huye BBC, Espoir BBC, 30 Plus, Rusizi BBC na UR CMHS BBC.

Uburyo bw’imikinire

Amakipe azahura imikino ibanza n’iyo kwishyura mu matsinda maze hazarebwe amakipe ane ya mbere muri buri tsinda. Mu mikino ya kimwe cya kane, ikipe ya mbere mu itsinda rya Mbere izahura n’iya kane mu itsinda rya kabiri, ari na ko bizagenda ku ikipe yabaye iya mbere mu itsinda rya Kabiri izahura n’iya kane mu itsinda rya mbere. Ikipe yabaye iya kabiri mu itsinda rya Mbere izahura n’iya gatatu mu itsinda rya kabiri mu gihe iyabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere izahura n’iyabaye iya gatatu mu itsinda rya mbere.

Amakipe azaba yabaye ane ya mbere azahura mu gushaka tike yo gukina umukino wa nyuma maze izasezerewe zikine umukino umwe mu guhatanira umwanya wa Gatatu. Amakipe azaba yageze ku mukino wa nyuma azakina imikino ibiri maze haboneke ikipe yegukana igikombe cya 2020/2021.

Amakipe ane ya nyuma muri buri tsinda azakina imikino yo gushaka imyanya kugera ku mwanya wa 10, mu gihe amakipe ane ya nyuma azamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya REG BBC na RP-IPRC Huye BBC nizo ziheruka kwegukana ibikombe bibanziriza Shampiyona, irushanwa ryasojwe muri Mata 2021.

anki ya Kigali ni umuterankunga wa Shampiyona ya Basketball mu Rwanda
anki ya Kigali ni umuterankunga wa Shampiyona ya Basketball mu Rwanda

Banki ya Kigali ni umuterankunga wa Shampiyona ya Basketball mu Rwanda mu mwaka wayo wa gatatu, ari na yo mpamvu muri uyu mwaka Shampiyona izakomeza kwitwa BK Basketball National League.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomeze mutugezeho amakuru wgezweh

Alias yanditse ku itariki ya: 14-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka