Amakipe ya Kepler yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside
Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bakiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amakipe ya Kepler yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside.
Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 28 Mata amakipe ya Kepler n’abandi bakozi bayo, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri ku Gisozi ndetse n’ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho basobanuriwe byimbitse amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside aho bavuye berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, bunamira ndetse banashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Amakipe ya Kepler yose akina imikino y’intoki arimo amakipe 2 akina umukino wa Basketetball abagabo n’abagore, ndetse n’ikipe ya Kepler Volleyball Club y’abagabo, abatoza n’abandi bakozi bayo ndetse n’umuyobozi mukuru wa Kepler mu Rwanda, Nathalie Munyampenda bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwiga no gusobanukirwa byinshi ku rugamba rwa kubohora igihugu n’uko Jenoside yahagaritswe nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Kepler abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari (Twiiter).
Yagize ati “Kuri iki gicamunsi abagize amakipe ya Kepler (ni ukuvuga abakinnyi, abatoza n’abandi bafitemo inshingano) bunamiye ndetse bashyira n’indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse banasura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside”
Kujyeza ubu Kepler ifite amakipe 3 nkuko twari twabigarutseho, aho mu cyiciro cy’umukino wa Basketball habarizwamo amakipe 2 abagabo n’abagore naho muri volleyball hakaba habarizwamo ikipe imwe y’abagabo yose akaba akina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona zitandukanye.
Muri Basketball, nubwo imikino ibanza yarangiye, ikipe y’abagabo iri ku mwanya 6 naho mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Kepler ikaba iri ku mwanya wa 3.
Ntabwo harashira igihe kinini Kepler ishyize itafari ryayo mu guteza imbere imikino no kuzamura imibereho myiza y’urubyiruko ruyikinira kuko uyu ni umwaka wa 2 amakipe ya Basketabll ashinzwe mu gihe Volleyball yo ari umwaka umwe aho kuri ubu iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona ndetse ho bakaba baratangiye no gusogongera ku bikombe ndetse bakaba bafite na gahunda yo gutangiza ikipe y’abagore vuba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|