Amakipe ya IPRC Huye na REG BBC yegukanye igikombe cy’Intwari

IPRC Huye yegukanye irushanwa ryahariwe kuzirikana intwari nyuma yo gutsinda The Hoops amanota 70 kuri 49 ,mu gihe REG yatwaye iki gikombe itsinze APR BBC ku mukino wa nyuma amanota 71 kuri 62.

IPRC Huye bahembwe ibihumbi 500 n'igikombe
IPRC Huye bahembwe ibihumbi 500 n’igikombe

Ku cyumweru tariki 02 Gashyantare 2020 muri Sitade nto i Remera nibwo hasozwaga imikino y’Intwari muri Basketball. Mu bagore amakipe 5 yose yarahuye, IPRC Huye na The Hoops ni zo zagombaga gukina umukino utanga igikombe kuko ntayari yagatsinzwe muri iri rushanwa.

Saa kumi n’ebyiri nibwo uyu mukino watangiye agace ka mbere karangira The Hoops itsinzemo amanota 09 kuri 18 ya IPRC Huye. Agace ka kabiri kabaye umwanya mwiza wo kuzamura amanota aho The Hoops yatsinzemo amanota 18 kuri 13 ya IPRC Huye.

Ikiruhuko cyabaye umwanya mwiza wo kongera kuganira hagati y’amakipe yombi. Ibiganiro byavuye muri iki kiruhuko byatumye IPRC Huye itsinda agace ka gatatu amanota 23 kuri 12 ya The Hoops. Agace kane IPRC Huye yerekanye inyota ko yari ikeneye iki gikombe itsinda amanota 16 ku 10 ya The hoops.

IPRC Huye
IPRC Huye

Umukino warangiye IPRC Huye itsinze amanota 70 kuri 49 ya The Hoops yegukana igikombe cyayo cya kabiri cy’Intwari , dore ko icya mbere yacyegukanye muri 2018.

Nyuma y’umukino umutoza wa IPRC Huye, Muhirwa Jean Claude, yavuze ko ryari irushanwa rikomeye cyane kuko byasabaga ko amakipe ahura hagati yayo.Yakomeje avuga ko ibanga kuri bo kwari ukumvikana hagati yabo mu kibuga.

Umutoza wa The Hoops, Mutokambali Moise, yavuze ko babuze abakinnyi banini muri iyi mikino kuko nyuma yo kugenda kwa Butera Hope byabagoye kubona umusimbura. Yakomeje avuga ko igisubizo cy’iki kibazo cyamaze kuboneka dore ko yamaze kuzana abakinnyi 2 bagomba kuziba iki cyuho.

The Hoops
The Hoops

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wa nyuma mu bagabo wahuje ikipe ya REG BBC na APR BBC.

REG yatangiye umukino neza aho mu gace ka mbere yatsinzemo amanota 21 ku manota 15 ya APR BBC. Agace ka kabiri REG yakomeje kuyobora aho karangiye ifite amanota 46 kuri 32 ya APR BBC. Mu gace ka gatatu ikipe ya APR yazamuye amanota gusa imbaraga z’abakinnyi ba REG zakomeje kugaragara mu mukino maze gasozwa REG ifite amanota 57 kuri 48 ya APR BBC.

Agace ka kane ikipe ya APR BBC yakomeje kwerekana imbaraga zikomeye cyane mu mukino binyuze ku basore nka SANGWE Armel , Niyonsaba Bienvenue , bagabanyije ikinyuranyo kiva ku manota 16 kijya ku manota 11. Umukio warangiye REG BBC ifite amanota 71 kuri 62 ya APR BBC, REG yegukana igikombe cy’intwari ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

APR BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma
APR BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Nyuma y’umukino Umutoza wungirije wa REG Mwiseneza Maxime yavuze ko wari umukino ukomeye, gusa yavuze ko hari aho bafashijwe n’amatara yazimye bakavugisha abakinnyi bidasabye kwaka akaruhuko.

Nkusi Aimé Karim utoza APR BBC yavuze ko bari biteguye gutwara igikombe ariko binjiye mu mukino batinze.

REG imaze kwegukana igikombe cy’intwari inshuro eshatu yikurikiranya:

2018: REG BBC (vs Patriots BBC 54-51)

2019: REG BBC (vs Patriots BBC 92-72)

2020: REG BBC (vs APR BBC 71-62)

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yashyikirije REG BBC igikombe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yashyikirije REG BBC igikombe

Uko imikino muri rusange yagenze:

FT: REG BBC 71-62 APR BBC

FT: THE HOOPS 49-70 RP IPRC HUYE

FT: UBUMWE 58-41 APR

Ibihembo mu bagabo:

1. REG BBC - 500,000 FRW
2. APR Men - 300,000 FRW

Ibihembo mu bagore:

1. IPRC-HUYE Women - 500,000 FRW

2. THE HOOPS RWANDA - 300,000 FRW

Kapiteni wa APR BBC Niyonsaba Bienvenue ashyikirizwa sheki y'ibihumbi 300 by'Amafaranga y'u Rwanda
Kapiteni wa APR BBC Niyonsaba Bienvenue ashyikirizwa sheki y’ibihumbi 300 by’Amafaranga y’u Rwanda
Kapiteni wa The Hoops ashyikirizwa sheki y'ibihumbi 300 Rwf
Kapiteni wa The Hoops ashyikirizwa sheki y’ibihumbi 300 Rwf
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka