Amakipe 11 agiye guhatanira Igikombe cy’intwari muri Basketball

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ryatangaje ko amakipe 11 yo mu Rwanda ari yo yamaze kwemera kuzitabira irushanwa ry’intwari

Ni irushanwa biteganyijwe ko rizatangira kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Mutarama 2017, rigasozwa taliki ya 03 Gashyantare 2017, irushanwa rizwi ku izina rya Heroes Tournament.

Umwaka ushize Patriots yihereranye ESPOIR iyitwara igikombe
Umwaka ushize Patriots yihereranye ESPOIR iyitwara igikombe

Amakipe atatu y’abagore ni yo yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa, mu gihe mu bagabo amakipe 8 ari yo yamaze kwiyandikisha, nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Patriots yishimira igikombe yegukanye
Patriots yishimira igikombe yegukanye
Imikino myinshi izaba ikinirwa muri Petit Stade Amahoro
Imikino myinshi izaba ikinirwa muri Petit Stade Amahoro
Umukino wa Basketball ni umwe mu mikino isigaye urebwa n'abafana benshi mu Rwanda
Umukino wa Basketball ni umwe mu mikino isigaye urebwa n’abafana benshi mu Rwanda
Miss Kundwa Doriane areba uyu mukino ...
Miss Kundwa Doriane areba uyu mukino ...
Abafana baba babukereye
Abafana baba babukereye

Amakipe yamaze kwemera kwitabira:

Mu bagore:

1. UBUMWE BBC
2. THE HOOPS RW G.T
3.APR BBC

Mu bagabo:

1. PATRIOTS BBC
2. CSK BBC
3. APR BBC
4. ESPOIR BBC
5. IPRC Kigali BBC
6. UGB
7. IPRC-South BBC
8. REG BBC

Uko amatsinda ateye

Gahunda yose y’uko imikino izagenda

Patriots iri mu itsinda rimwe na REG, izaba ihatanira kwisubiza iki gikombe
Patriots iri mu itsinda rimwe na REG, izaba ihatanira kwisubiza iki gikombe
UBUMWE BBC ishyikirizwa igikombe umwaka ushize
UBUMWE BBC ishyikirizwa igikombe umwaka ushize

Iri rushanwa ubwo riheruka kuba umwaka ushize, mu bagabo ryari ryegukanywe n’ikipe ya Patriots BBC yanakinaga umwaka wayo wa mbere mu Rwanda, mu gihe UBUMWE BBC mu bagore nayo yari yegukannye iri rushanwa.

Ushaka kureba AMAFOTO menshi yaranze irushanwa ry’umwaka ushize wa 2016 wakanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka