All Stars Game: Ikipe ‘B’ ya Kalima Cyrille yatsinze ikipe ‘A’ ya Bahufite John

Umukino uhuza abakinnyi ba basketball bakomeye mu Rwanda buri wese ku mwanya akinaho (All stars Game) wabereye kuri Stade ntoye i Remera ku cyumweru tariki ya 17/11/2013, ikipe yiswe ‘B’ niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ‘A’.

Muri uwo mukino uba ugamije gusoza neza umwaka w’imikino wa Basketball Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda rishimisha abafana, ari nako ribakundisha uwo mukino, ikipe ‘B’ yatozwaga na Kalima Cyrille usanzwe atoza Kigali Basketball Club, yatsinze amanota 74- 68 ikipe ‘A’ yatojwe na Bahufite John usanzwe atoza Espoir Basketball Club.

Muri uwo mukino, abakinnyi b’ikipe ‘A’ ku giti cyabo bigaragaje kuko uwitwa Shyaka Olivier wenyine yatsinze amanota 22, Buzangu Mike atsinda amanaota 17 ariko biza kurangira ikipe yabo itsinzwe.
Umukinnyi w’ikipe B watsinze amanota menshi ni uwitwa Kamuntu Placide wabashije kwinjiza mu nkangara amanota 17.

Ni ku nshuro ya kabiri uwo mukino ukinwa kuva umwaka ushize ubwo uwo mukino watangizwaga. Icyo gihe ikipe ‘A’ yari yatojwe na Bahufite John yari yatsinze amanota 66-60 ikipe ‘B’ yari yatojwe na Cliff Owuor utoza APR Basketball Club y’abagabo.

Dore abakinnyi bari bagize amakipe yombi muri ‘All Stars Game’ y’uyu mwaka n’amakipe baturukamo:

Ikipe ‘A’: Kubwimana Ali (Kigali BC), Barame Aboubacar (CSK BBC), Rurangirwa K. Pascal (Espoir BBC), Uwimana Sankara (Kigali BC), Buzangu Mike (Kigali BC), Habyarimana Alphonse a.k.a Majeur (Rusizi BBC), Twiringiyimana Jacques (30 Plus BBC), Munyaneza Eric, (Kigali BC), Bukuru Joseph (CSK BBC), Baboumba Charles Douglas (UGB, Murihira Théotime (APR BBC), Shyaka Olivier (Espoir BBC)

Ikipe ‘B’: Manzi Nestor (APR BBC), Mugabe Aristide (Espoir BBC), Buzangu Patrick (Kigali BC), Mugisha Igor (APR BBC0, Bushiri Yesman (Rusizi BBC), Hakizimana Lionel (Espoir BBC), Kamuntu Placide (CSK BBC), Hirwa Dan (30 Plus BBC), Niyomugabo M. Sunny (APR BBC, Habyarimana Pacifique (Kigali BC), Ruzima Guillaume (CSK BBC), Ngandu Bienvenu (Espoir BBC).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka