Al Ahly yegukanye irushanwa rya #BAL2023

Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri ni yo yegukanye irushanwa rya BAL 2023, itsinze ikipe ya AS Douane yo muri Senegal ku manota 80 kuri 65.

Al Ahly yegukanye igikombe bwabere mu mateka yayo
Al Ahly yegukanye igikombe bwabere mu mateka yayo

Ku masaha y’umukino yari ateganyijwe, amakipe yombi yari yasoje kwishyushya ariko babanza guha umwanya umuhanzi w’Umunyarwanda, Itahiwacu Bruce uzwi cyane nka Bruce Melody, maze abanza gususurutsa abari bitabiriye uwo mukino, dore ko umubare wari mwinshi.

Ikipe ya Al Ahly ni yo yinjiye mu mukino neza ndetse wabonaga abasore ba Ahmed Elgarhi, umutoza wayo, bashaka gushyiramo ikinyuranyo hakiri kare.

Agace ka mbere k’umukino kegukanywe na Al Ahly n’amanota 17 ku 10 ya Association Sportive des Douanes.

Muri aka gace umunya Sudani y’Epfo, Anunwa Omot, ukinira ikipe ya Al Ahly, ni we wari umaze gutsinda amanota menshi kuko yagize 9.

Aya makipe yombi yari arimo gukina Final ku nshuro ya mbere, kuva iri rushanwa ryatangira mu mwaka wa 2021.

Nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’ikipe ya AS Douanes, bagakuramo amanota y’ikinyuranyo bari bashyizwemo na Al Ahly, AS Douane yegukanywe agace ka kabiri n’amanota 32 kuri 21 ya Al Ahly.

Uyu mukino kandi wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, umuyobozi w’impuzamashyirahamwe mu mupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrick Mutsepe, umuyobozi wa Giants of Africa, Masai Ujiri, umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall n’abandi.

Amakipe yombi yavuye kuruhuka maze yinjira mu gace ka gatatu, ubona afite uguhangana kudasanzwe, gusa ukabona ko Al Ahly igerageza gushyira intera y’amanota hagati yayo na AS Douanes.

Agace ka gatatu kaje kwegukanwa na Al Ahly itsinze ku manota 25 kuri 13 ya AS Douanes, aho muri aka gace umukinnyi Anunwa Omot ari we wari ukiyoboye mu gutsinda amanota menshi, kuko yari amaze kugira 19 wenyine.

Agace ka gatatu kegukanywe na Al Ahly ku manota 23 kuri 13, ubwo amanota yari amaze kuba 63 kuri 46, bivuze ko hari hamaze kujyamo ikinyuranyo cy’amanota 17.

Ikipe ya Al Ahly ibaye ikipe ya 3 yo mu biguhu by’Abarabu itwaye irushanwa rya BAL, nyuma ya Zamalek yo mu Misiri ndetse na US Monastir yo muri Tunisia.

Anunwa Omot ashyikirizwa igihemo cy'umukinnyi witwaye neza
Anunwa Omot ashyikirizwa igihemo cy’umukinnyi witwaye neza

Ni ku nshuro ya mbere ikipe ya Al Ahly yari yitabiriye imikino ya nyuma ya BAL, naho ikipe ya AS Douanes yo ni inshuro ya kabiri yitabiriye, gusa bukaba ubwa mbere ikinnye imikino ya nyuma.

N’ubwo agace ka kane ari nako ka nyuma ikipe ya Al Ahly itakitwayemo neza, kuko yagatsinzwe na AS Douanes ku manota 19 kuri 17, ntibyabujije ikipe ya Al Ahly kwegukana umukino ku giteranyo cy’amanota 80 kuri 65.

Anunwa Omot wa Al Ahly, ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa, dore ko no muri uyu mukino yatsinzemo amanota 20, akaba ari na we warushije abandi.

Ehab Amin yacungirwaga hafi n'abasore ba AS Douanes
Ehab Amin yacungirwaga hafi n’abasore ba AS Douanes

Ikipe ya Petro de Luanda kandi ku nshuro ya 3 yakinaga imikino ya nyuma ya BAL, iyi nshuro yonyine ni yo itabashije kuza mu makipe 3 ya mbere (podium).

Muri 2021 yasoreje ku mwanya wa 3, muri 2022 yabaye iya 2 naho 2023 yabaye iya 4.

Abafana ba Al ahly bari bitabiriye ku bwinshi
Abafana ba Al ahly bari bitabiriye ku bwinshi
Abafana ba AS Douanes ya Senegal
Abafana ba AS Douanes ya Senegal
Al Ahly ishyikiriza igikombe abafana bari baje kubashyigikira
Al Ahly ishyikiriza igikombe abafana bari baje kubashyigikira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka