#Afrobasket2023: U Rwanda rukatishije itike ya 1/2 nyuma yo gutsinda Uganda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Basketball, ikatishije itike yo gukina imikino ya 1/2 nyuma yo gutsinda abagande amanota 66 kuri 61, umukino wanarebwe na Perezida Paul Kagame.

Imbere y’abafana benshi bari buzuye BK Arena, ikipe y’u Rwanda ikoze amateka yo kwerekeza bwa mbere mu mikino ya 1/2.

U Rwanda rwatangiye uyu mukino rugaragaza ibimenyetso byo kuwutakaza, kuko ikipe ya Uganda ‘Gazelles’, wabonaga ibonana neza ari nako ikora amanota kuko baje no kwegukana agace ka mbere ku manota 22 kuri 11 y’u Rwanda.

Agace ka kabiri karanzwe no kugenzura amayeri ya Uganda ku ruhande rw’umutoza w’u Rwanda, Dr Sarr, ndetse abakobwa be batangira no kugabanya ikinyuranyo.

Ubwo haburaga iminota 2 ngo bajye kuruhuka, u Rwanda rwari rusigajemo amanota 5 y’ikinyuranyo mu manota 11 Uganda yari yashyizemo. Aga gace kaje kwegukanwa na Uganda ku manota 28 kuri 27 y’u Rwanda.

Phil Icy Destiney Promise ni we wari umaza gutsinda amanota menshi ku ruhande rw’u Rwanda, kuko yari amaze kugira amanota 8 mu gihe Jannon Jaye Otto ku ruhande rwa uganda, we yari amaze gutsinda amanota 11.

Amakipe Akiva kuruhuka, u Rwanda rwaje rwahinduye byose maze mu minita 3 ya mbere, abakobwa barwo bari bamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11.

U Rwanda rwaje kwegukana aka gace ku manota 24 mu gihe Uganda yo yari imaze gutsinda amanota 10 gusa, n’igiteranyo cy’amanota 51 y’u Rwanda kuri 38.

Umukinnyi w’u Rwanda Ineza Sifa yaje gufata icyemezo maze atsinda amanota 9 yikurikiranya mu buryo bw’amanota 3 (Three points shoot), maze u Rwanda rukomeza kuyobora.

Ubwo haburaga amasegonda 50 ngo umukino urangire, ikipe ya Uganda ibifashijwemo n’umukinnyi wayo Jonnon Jaye Otto, yabaye nkigabanya ikinyuranyo cyane ariko biranga biba iby’ubusa, abakobwa b’u Rwanda baba ibamba.

Perezida Kagame na we yitabiriye uyu mukino
Perezida Kagame na we yitabiriye uyu mukino

Aka gace ka gatatu kaje kurangira kegukanywe na Uganda ku manota 23 kuri 15 y’u Rwanda, ariko ntacyo byatanze kuko u Rwanda rwari rwamaze gushyiramo ikinyuranyo gihagije.

Umugandekazi Jonnon Jaye Otto ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, kuko yatsinze 31 mu gihe Sifa Ineza w’u Rwanda we yatsinze amanota 19, akaba yaje ku mwanya wa 2.

Ikipe iri butsinde hagati ya Nigeria na Mozambique, ni yo izahura n’u Rwanda muri 1/2 ku munsi w’ejo.

Abakobwa b'u Rwanda bishimira intsinzi
Abakobwa b’u Rwanda bishimira intsinzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka