#AfroBasket2021: Perezida Kagame yitabiriye imikino ya ¼, aho Tunisia na Cap-Vert zakomeje

Uganda yasezerewe na Cap-Vert, uyu ukaba ari umukino Perezida Kagame yakurikiranye. Ni umukino wasozaga indi yose ya ¼, umukino watangiye saa kumi n’ebyiri zuzuye.

Perezida Kagame yakurikiranye imikino ya 1/4
Perezida Kagame yakurikiranye imikino ya 1/4

Ni umukino Cap-Vert yagendaga iyobora igihe kirekire, aho ibifashijwemo n’abakinnyi bakomeye nka Oliveira Tavares, Jeffrey Nunes Xavier n’abandi, basoje uduce twa mbere bayoboye n’amanota 43 kuri 35.

Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Cap-Vert ibonye itike ya 1/2, aho yatsinze uyu mukino ku manota 79 kuri 71, aho Walter Tavares wa Cap-Vert ari we watsinze amanota menshi (23).

Tunisia ifite igikombe yasezereye Sudani y’Amajyepfo

Mu mukino watangiye saa Cyenda zuzuye, ikipe ya Tunisia inahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe, yasezereye Sudani y’Amajyepfo yitabiriye aya marushanwa bwa mbere iyitsinze amanota 80 kuri 65.

Ni umukino amakipe yombi yatangiye agendana, agace ka mbere karangira Sudani y’Amajyepfo iri imbere n’amanota 16 kuri 15, naho agace ka kabiri karangira amakipe yombi anganya amanota 40 kuri 40.

Mu duce tubiri twa nyuma tw’umukino, ikipe ya Tunisia ikunze kuba ari two yitwaramo neza, yaje gutsinda andi manota 40, mu gihe Sudani y’Amajyepfo yo yatsinze 25 gusa, bituma umukino urangira Tunisia yegukanye intsinzi ku manota 80-65.

Andi mafoto yaranze iyi mikino:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka