#AfroBasket2021: Mugabe Aristide ntari mu bakinnyi 12 umutoza yasigaranye

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball Dr Cheikh Sarr yatangaje urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 12 azifashisha mu mikino ya AfroBasket, batarimo usanzwe ari kapiteni wayo Mugabe Aristide

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 kugera tariki 05 Nzeli mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali Arena harabera igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino wa Basketball “FIBA AFROBASKET 2021”.

Mugabe Aristide ntari mu bakinnyi bazakina AfroBasket
Mugabe Aristide ntari mu bakinnyi bazakina AfroBasket

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Dr Cheikh Sarr yamaze gutangaza urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 12 bazaba bahagarariye u Rwanda, aho hatagaragayemo kapiteni w’ikipe y’igihugu Mugabe Aristide, ndetse na Sagamba Sedar.

Mu bakinnyi bagaragaye muri uru rutonde rwa nyuma harimo Robeyns William Gerald w’imyaka 25 usanzwe ukinira VOO Liège yo mu Bubiligi, uyu mukinnyi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera nyina w’umunyarwandakazi akaba ari ubwa mbere ahamagawe.

Ikipe y'igihugu ya Basketball ni ubwa gatandatu igiye gukina AfroBasket kuva 2007 aho yitabiraga bwa mbere
Ikipe y’igihugu ya Basketball ni ubwa gatandatu igiye gukina AfroBasket kuva 2007 aho yitabiraga bwa mbere

Muri aya marushanwa u Rwanda rugiye kwitabira ku nshuro ya gatandatu kuva 2007, ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Angola, Cape Verde ndetse na Republika iharanira Demokarasi ya Congo bazanakina umukino wa mbere kuri uyu wa Kabiri i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Urutonde rw’abakinnyi 12 u Rwanda ruzifashisha muri Afrobasket 2021

1. Habimana Ntore
2. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson
3. Sangwe Armel
4. Gasana Wilson Kenneth
5. Robeyns William Gerald
6. Hagumintwari Steven
7. Kazeneza Galois Emile
8. Ndizeye Ndayisaba Dieudonné
9. Shyaka Olivier
10. Mpoyo Olenga Axel
11. Prince Ibeh
12. Kaje Elie

Umutoza w'ikipe y'igihugu Dr Cheikh Sarr
Umutoza w’ikipe y’igihugu Dr Cheikh Sarr

Mu marushanwa ya AfroBasket aheruka yabaye mu mwaka wa 2017, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino umwe itsindwa ibiri, isoza iri ku mwanya wa 10. Ikipe y’u Rwanda kandi umwanya mwiza yabashije kugira muri aya marushanwa ni uwa 10 mu mwaka wa 2009 i Tripoli, Libya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubundi nta kipe itagira umukinnyi wa rubanda, Mugabe rero ni umwe muribo ariko sinzi impamvu bamwirengagiza.Yego amaze gukura ariko sicyane kuburyo atatanga umusaruro

DIDI yanditse ku itariki ya: 22-08-2021  →  Musubize

Umutoza ntagendera ku marangamutima y’abafana

Rutikanga yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka