AfroBasket2021: Ibyo wamenya ku makipe ari kumwe n’u Rwanda mu itsinda A

Kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda haratangira ku mugaragaro irushanwa rya AfroBasket rizahuza ibihugu 16 byo ku mugabane wa Afurika, irushanwa u Rwanda narwo ruzitabira

Ni imikino iza gutangira ku i saa ine n’igice za mu gitondo mu mukino uza guhuza Tunisia na Guinea, aho u Rwanda rwo ruzakina umukino wa mbere Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri aya marushanwa u Rwanda ruherereye mu itsinda rya mbere (A) aho ruri kumwe na Angola, Cap Vert ndetse na Republika iharanira Demokarasi ya Congo, tukaba tugiye kurebera hamwe uko aya makipe ahagaze mbere y’iri rushanwa.

U Rwanda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gukina aya marushanwa ku nshuro ya gatandatu

Mu marushanwa ya AfroBasket aheruka yabaye mu mwaka wa 2017, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino umwe itsindwwa ibiri, isoza iri ku mwanya wa 10. Ikipe y’u Rwanda kandi umwanya mwiza yabashije kugira muri aya marushanwa ni uwa 10 mu mwaka wa 2009 i Tripoli, Libya.

Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza ni umwe mu bakinnyi bakiri bato b'u Rwanda, akaba yaranitwaye neza mu mikino yo gushaka itike ya AfroBasket 2021
Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza ni umwe mu bakinnyi bakiri bato b’u Rwanda, akaba yaranitwaye neza mu mikino yo gushaka itike ya AfroBasket 2021

Bamwe mu bakinnyi u Rwanda rwongeyemo ugeraranyije n’amarushanwa aheruka, harimo Prince Ibeh watangiye gukinira u Rwanda muri Gashyantare 2021. Harimo kandi Robeyns William Gerald w’imyaka 25 usanzwe ukinira VOO Liège yo mu Bubiligi, uyu mukinnyi akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera nyina w’umunyarwandakazi

Prince Chinenye Ibeh
Prince Chinenye Ibeh

ANGOLA

Ikipe y’igihugu ya Angola ni kimwe mu bihugu bimaze iminsi bikomeye ku mugabane wa Afurika muri uyu mukino ndetse no ku isi muri rusange, aho ku isi iza ku mwanya wa 33 ku rutonde rwa FIBA, naho muri Afurika ikaza ku mwanya wa kabiri.

Angola yegukana iki gikombe i Abidjan muri Cote d'Ivoire.
Angola yegukana iki gikombe i Abidjan muri Cote d’Ivoire.

Iyi kipe ya Angola imaze kwegukana AfroBasjet inshuro 11 (1989, 1992, 1993, 1995, 1999, 2001, 2003, 2005, 2007, 2009 na 2013), mu marushanwa y’ubushize ya 2017 yaje ku mwanya wa 7 nyuma gutsinda imikino ibiri igatsindwa ibiri.

Iyi kipe kandi ifite ibigwi byo kuba yarabashije guhagararira umugabane wa Afurika mu mikino Olempike inshuro eshanu zikurikirana (1992, 1996, 2000, 2004 and 2008), ikaba kandi kuva mu mwaka wa 1986 yarasibye inshuro imwe igikombe cy’isi “FIBA Basketball World Cup” mu nshuro umunani ziheruka.

Mu bakinnyi bafite ubunararibonye bo kwtega muri Angola, harimo Carlos Morais na Leonel Paulo, aho by’umwihariko Morais yakinnye AfroBasket inshuro zirindwi anayegukana inshuro enye (2005, 2007, 2009 na 2013), anaba umukinnyi mwiza (MVP) muri AfroBasket 2013.

CAP VERT

Ikipe y’igihugu ya CAP VERT yaherukaga gukina iyi mikino mu mwaka wa 2015 aho yanatsinze imikino yayo itatu ya mbere (Cote d’Ivoire, Algeria na Zimbabwe) husa iza gutsindwa na na Gabon na Cameroon byatumye isoza ku mwanya wa 10.

Kugeza ubu ku rutonde rwa FIBA Cap Vert ku isi iri ku mwanya wa 95 ndetse ikaba n’iya 14 muri Afurika, ikaba umwanya mwiza yagize muri AfroBasket ari uwa gatatu yagize mu mwaka wa 2007.

Mu gushakisha itike yo kwerekeza muri iyi mikino, Cap Vert mu itsinda E yari irimo yasoje iri ku mwanya wa gatatu inyuma ya Misiri na Uganda. Iyi nshuro ikazaba ibaye iya karindwi bitabiriye AfroBasket (1997, 1999, 2007, 2009, 2013 na 2015).

Iyi kipe usibye abakinnyi bafite ubunararibonye muri aya marushanwa bazwi barimo abavandimwe Ivan Almeida na Joel Almeida, iyi kipe umwe mu bakinnyi yongeyemo bo kwitega ni Walter ’Edy’ Tavares muri Real Madrid yo muri Espagne, akaba yaherukaga gukinira muri AfroBasket ya bereye i Abidjan muri Cote d’Ivoire mu mwaka wa 2013.

Walter 'Edy' Tavares ukina muri Real Madrid yo muri Espagne
Walter ’Edy’ Tavares ukina muri Real Madrid yo muri Espagne

DR CONGO

Ikipe ya Republika iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bihugu bigira impano muri uyu mukino wa Basketball, aho bamwe mu bavuka muri iki gihugu bagiye bakina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA).

DR Congo ku rutonde rukorwa na FIBA iza ku mwanya wa 81, ikaza no ku mwanya wa 11 muri Afurika, uyu mwaka ikaba igiye gukina aya marushanwa ku nshuro ya gatandatu (1995, 2005, 2007, 2015 and 2017), aho umwanya mwiza yagize ari uwa 6 muri 2017.

Iyi kipe ya DR Congo mu bakinnyi bo kwitega harimo nka Ruphin Kayembe ari nawe wabatsindiye amanota 69 mu gushaka itike ya AfroBasket 2021, Myck Kabongo Lukasa wamukurikiye aho yatsinze amanota 63 ndetse na rebounds 21, hakaza na Jordan Sakhowabatsindiye amanota (47 ndetse na rebounds 57).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka