#AfroBasket2021: Cameroun yatewe mpaga mu mukino yari guhuramo na Sudani y’Amajyepfo

Umukino wo mu itsinda D wagombaga guhuza ikipe ya Cameroun ndetse na Sudani y’Amajyepfo guhera i Saa Cyenda z’amanywa, wamaze gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19

Kuri uyu wa Gatatu muri Kigali Arena harakomeza imikino y’igikombe cya Afurika cya Basketball “FIBA AFROBASKETBALL 2021”, aho umwe mu mikino yari iteganyijwe wamaze gusubikwa.

Cameroun yatewe mpaga mu mukino wayo wa mbere yari gukina
Cameroun yatewe mpaga mu mukino wayo wa mbere yari gukina

Ni umukino wagombaga guhuza ikipe y’igihugu ya Cameroun ndetse na Sudani y’Amajyepfo, aho waje gusubikwa nyuma yo gusanga mu ikipe ya Cameroun harimo abakinnyi banduye icyorezo cya COVID-19.

Sudani y'Amajyepfo yahise ihabwa amanota abiri na mpaga y'ibtego 20-0
Sudani y’Amajyepfo yahise ihabwa amanota abiri na mpaga y’ibtego 20-0

Mu mategeko y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball “FIBA” agenga aya marushanwa, nyuma yo kuyasuzuma hafashwe umwanzuro wo gusubika uyu mukino ndetse Cameroun inaterwa mpaga y’amanota 20-0.

Ikipe y'igihugu ya Cameroun yahise yiyambaza Belleck Bell ukinira REG BBC yo mu Rwanda ngo azabafashe muri iyi mikino
Ikipe y’igihugu ya Cameroun yahise yiyambaza Belleck Bell ukinira REG BBC yo mu Rwanda ngo azabafashe muri iyi mikino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwabamuzi. Icyoyazize

sharom yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka