#Afrobasket2021: Abafana baremewe

Federation ya Basket mu Rwanda (FERWABA) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, baramenyesha Abanyarwanda ko mu mikino ya Afrobasket 2021 izabera mu Rwanda muri Kigali Arena, abafana bazaba bemewe.

Itangazo izo nzego zasohoye, ryibutsa abantu ko iyo mikino izatangira ku itariki 24 Kanama ikazasozwa ku ya 5 Nzeri 2021, ibi bikaba ari bimwe mu byo uwifuza kuzareba iyo mikino azaba yujuje:

 Umuntu azagomba kwerekana ko yipimishije Covid-19 (Rapid test) mu masaha 48 kandi bikagaragara ko adafite icyo cyorezo.

 Agomba kuba yarakingiwe Covid-19 nibura doze ya mbere.

 Ku bazaba batarakingirwa, bashyiriweho aho bazahita bakingirirwa muri Camp Kigali.

Mu bihe bishize imikino ya Basketaball muri Kigali Arena yari imaze kwigarurira abafana benshi
Mu bihe bishize imikino ya Basketaball muri Kigali Arena yari imaze kwigarurira abafana benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka