Afrobasket: U Rwanda rwatangiye rutsinda Burkina Faso

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball kuri uyu wa gatatu tariki 21/8/2013 yatsinze iya Burkina Faso mu mukino wayo wa mbere mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika (Afrobasket 2013), ririmo kubera i Abidjan muri Cote d’Ivoire.

Nk’uko umutoza w’ikipe y’u Rwanda Moise Mutokambali yabitangaje mbere y’uwo mukino, ikipe y’u Rwanda yatangiye yitwara neza itsinda Burkina Faso amanota 80-61.

Muri uwo mukino, ikipe y’u Rwanda yafashijwe cyane na Kami Kabange watsinze amanota 24, Kenneth Gasana ‘Kenny’ watsinze amanota 22 na Cameron Bradley watsinze amanota 19, naho Hamza Ruhezamihigo atsinda amanota 10.

Amakipe yombi yatangiranye umukino ingufu maze agace ka mbere (quart temps) karangira amakipe yombi anganya amanota 17.
Agace ka kabiri Burkina Faso yarushije ingufu u Rwanda kuko karangiye Burkina Faso ifite amanota 38 kuri 32 y’u Rwanda.

Nyuma u Rwanda rwaje kwikosora rwongera imbaraga mu gice cya kabiri cy’umukino, maze agace ka gatatu u Rwanda rugatsinda ku manota 22-09 ndetse n’aka kane ku manota 26-14 , umukino urangira u Rwanda rutsinze amanota 80-61.

U Rwanda ruzakina umukino wa kabiri kuri uyu wa gatanu tariki 23/8/2013 rukina na Maroc mu gihe Tuniziya izaba ikina na Burukina Faso.

Mu itsinda rya mbere kuri uyu wa mbere Senegal yatunguye Misiri iyitsinda bigoranye ku manota 72-70, naho Cote d’Ivoire mu rugo iwayo ihatsindira amanota 64-47.

Mu itsinda rya gatatu, Mozambique yatsinze Centrafrique amanota 70- 66, naho Angola itsinda Cape Verde amanota 75-50. Mu itsinda rya kane, Cameroun yatsinze irusha Congo amanota 74-43.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka