#AfroBasket: U Rwanda rutsinzwe na Kenya, rubura amahirwe yo kwerekeza muri Cameroun

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abagore itsinzwe na Kenya muri 1/2, ibura amahirwe yo kwitabira imikino ya AfroBasket izabera muri Cameroun.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021 nibwo hakinwe imikino ya 1/2 mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika mu bagore (AfroBasket), aho u Rwanda rwari rwahuye na Kenya bari banatsinze mu mikino y’amajonjora.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yizeraga kuba yatsinda uyu mukino ikagera ku mukino wa nyuma, gusa ntibyayihiriye kuko Kenya yatsinze u Rwanda n’amanota 79 kuri 52.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino u Rwanda rurahura na Sudani y’Amajyepfo mu guhatanira umwanya wa gatatu, mu gihe umukino wa nyuma uhuza Misiri na Kenya, imikino yose itegerejwe kuri uyu wa Gatandatu.

Kureba andi mafoto menshi y’uyu mukino, kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka