AfroBasket: U Rwanda ruratangira rucakirana na Kenya
Irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Basketball y’abagore riratangira kuri uyu wa Mbere muri Kigali Arena aho ikipe y’ u Rwanda itangira yesurana na Kenya.
Ni irushanwa ritangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 kugeza ku itariki ya 17 Nyakanga 2021 muri Kigali Arena aho ibihugu bine ari byo bigomba kwitabira imikino. Ibyo ni u Rwanda , Kenya, South Sudan na Misiri.
Ikipe y’u Rwanda imaze iminsi yitegura irushanwa aho umutoza wayo, Dr Cheick Sarr, yahamagaye abakinnyi b’abanyarwandakazi beza bose bakina hanze barimo Ineza Sifa Joyeuse, Butera Hope, Murekatete Bella n’abandi. Abandi bakinnyi bitezwe ku ruhande rw’u Rwanda harimo abakina imbere mu gihugu barimo Micomyiza Rosine bakunda kwita Cisse , Urwibutso Nicole na Imanizabayo Rosine.
Minisitiri wa Siporo Madame Aurore Mimosa Munyangaju yasuye ikipe ku Cyumweru anakurikirana imyitozo yayo mu rwego rwo kubashyigikira no kubatera imbaraga mbere y’uko bakina umukino wa mbere.
Gahunda yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021
– 15:00: Sudani y’Epfo irakina na Misiri
– 18:00: U Rwanda rurakina na Kenya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ncaka akazi