Afrobasket: U Rwanda rurakina na Senegal muri 1/8

Kuri uyu wa kabiri tariki 27/08/2013, ikipe y’u Rwanda ya Basketball irakina na Senegal muri 1/8 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika (Afrobasket 2013) irimo kubera i Abidjan muri Cote d’ivoire.

Ikipe y’u Rwanda yari mu itsinda rya kabiri rikomeye ryarimo Tuniziya yatwaye igikombe cya Afurika giheruka, Maroc ndetse na Burkina Faso, yazamutse nyuma yo gutsinda umukino umwe muri itatu yakinnye, ariko n’iyo yatsinzwe yagabanyaga ikinyuranyo cy’amanota yarushwaga.

Mu mikino itatu yo mu itsinda, u Rwanda rwitwaye neza mu mukino wa mbere gusa ubwo rwatsindaga Burkina Faso amanota 80-61.

Imikino yindi yakurikiyeho u Rwanda rwagowe cyane na Maroc kuko yarutsinze amanota 87-57, naho umukino wa nyuma mu itsinda u Rwanda rutsindwa na Tuniziya amanota 83-81.

Muri uwo mukino washimishije cyane umutoza w’ikipe y’u Rwanda Moise Mutokambali, hagombye kwitabazwa iminota y’inyongera (Overtime) kuko igihe cyagenewe umukino cyari cyarangiye amakipe yombi anganya amanota.

Aha ikipe y'u Rwanda yakinaga an Tuniziya ku cyumweru.
Aha ikipe y’u Rwanda yakinaga an Tuniziya ku cyumweru.

Mutokambali avuga ko n’ubwo yatsinzwe ariko abakinnyi be bakinnye umukino wo ku rwego rushimishije.

Ati “Nibyo Tuniziya iraturushije ariko sinavuga ko natsinzwe kuko abakinnyi banjye bakinnye neza cyane, bikaba bingaragaririza ko Basketball y’u Rwanda irimo kuzamuka neza cyane. Kuba twakinnye tukabanza kunganya amanota n’ikipe ifite igikombe cya Afurika, ikadutsinda bigoranye gutya, ni ibtintu byo kwishimira”.

Mbere yo kujya mu gikombe cya Afurika, umutoza Moise Mutokambali yari yavuze ko yifuza kuzamuka mu itsinda kandi nibura ngo ikipe atoza ikazaba mu makipe 10 ya mbere muri Afurika nyuma y’iryo rushwa ryitabiriwe n’amakipe 16.

Umukino wa 1/8 wabimburiye iyindi Maroc yatsinze Algeria amanota 86-81 nyuma yo kwitabaza iminota y’inyongera kuko amakipe yabanje kunganya amanota mu gihe cyagenwe.

Andi makipe agomba guhura muri 1/8 ku buryo bukurikira:

Cameroun Vs Mozambique
Cote d’Ivoire Vs Burkina Faso
Angola Vs Mali
Tunisie Vs Egypte
Cap Vert Vs Congo

Sénégal Vs Rwanda
Nigeria Vs Centrafrique

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka