Afrobasket: Mu mukino wa kabiri u Rwanda rwatsinzwe na Maroc

Mu mukino wayo wa kabiri, ikipe y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe na Maroc amanota 87-57 mu gikombe cya Afurika (Afrobasket 2013), kirimo kubera i Abidjan muri Cote d’Ivoire

U Rwanda rwari rwatsinze Burkina Faso amanota 80-61 mu mukino wa mbere, ntabwo rworohewe na Maroc kuko yatsinze u Rwanda harimo ikinyuranyo cy’amanota 30.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Moise Mutokambali nyuma y’umukino yatangaje ko gutsindwa anarushwa cyane byatewe n’uko Maroc yatangiranye umukino ubusatirizi bukomeye maze butera igihunga ikipe y’u Rwanda bituma itsindwa.

“Nari navuze ko Maroc ikina umukino wihuta, nsaba abakinnyi banjye ko birinda ubusatirizi bwayo bwihuta. Ariko umukino ugitangira Maroc yakoresheje ingufu nyinshi no gusatira vuba vuba, bituma abakinnyi banjye bagira igihunga batangira gutakaza imipira cyane maze Maroc iyibyaza umusaruro bituma idutsinda bene aka kageni”.

Maroc yarushije u Rwanda inararibonye.
Maroc yarushije u Rwanda inararibonye.

Agace ka mbere k’uwo mukino (Quart Temps), Maroc yabanje gutsinda amanota 19 ku busa bw’u Rwanda ariko kaza kurangira Maroc ifite amanota 30-10 y’u Rwanda, agace ka kabiri Maroc itsinda amanota 20-15 bivuze ko igice cya mbere cyarangiye ari amanota 50-25.

Mu gice cya kabiri, Maroc yakomeje umuvuduko irusha ikipe y’u Rwanda kugeza umukino urangiye ifite amanota 87-57. Kwitwara neza kwa Maroc yabifashijwemo cyane n’umukinnyi wayo witwa Abdelhakim Zouta watsinzemo amanota 21 wenyine.

Kugirango u Rwanda rukomeze muri ¼ cy’irangiza rurasabwa gukora akazi katoroshye, kuko rusigaje umukino umwe mu itsinda ruzakina na Tunisia yatwaye igikombe cya Afurika giheruka.

Tunisia kandi kugeza ubu ihagaze neza muri iryo itsinda rya kabiri, kuko ariyo iriyoboye ikaba itaratsindwa na rimwe. Nyuma yo gutsinda Maroc mu mukino ubanza, kuri uyu wa gatanu tariki 23/08/2013, Tunisia yanyagiye Burikina Faso amanota 100-45.

Umukino w’u Rwanda na Tuniziya urakinwa ku cyumweru tariki 25/08/2013 ubwo Maroc nayo izaba ikina umukino wayo wa nyuma mu itsinda na Burkina Faso.

Mu mikino yo mu itsinda rya mbere, Algeria yatsinze Misiri bigoranye ku manota 67-63, Cote d’Ivoire mu rugo iwayo ihatsindira Senegal amanota 74-46. Mu itsinda rya gatatu, Cap Vert yatsinze Centrafrique amanota 90-82, naho Angola itsinda Mozambique amanota 91-73.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka