Afro-Basket Qualifiers: Abakinnyi batanu basezerewe mu mwiherero w’Ikipe y’igihugu

Umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu y’abagabo y’umukino wa Basketball, Henry Muinuka, yasezereye abakinnyi batanu muri 18 barimo gukora imyitozo mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika (Afro-Basket 2021).

Abakinnyi bumva inama z'umutoza, Henry Muinuka, anabagezaho urutonde rw'abasezerewe
Abakinnyi bumva inama z’umutoza, Henry Muinuka, anabagezaho urutonde rw’abasezerewe

Ku wa mbere tariki ya 01 Gashyantare 2021 nibwo umutoza yafashe icyemezo cyo gusezerera abakinnyi batanu kugira ngo atangire agabanye umubare w’abo agomba gutegura. Abakinnyi batanu basezerewe ni: Niyonsaba Bienvenue ( APR BBC), Uwitonze Justin na Nyamwasa Bruno ( IPRC Kigali BBC), Muhizi Prince (UGB BBC) na Eric Muhayumukiza (IPRC Huye BBC).

Uretse aba bakinnyi basezerewe biteganyijwe ko abakinnyi babiri ari bo : Gasana Kenneth Hubert na Axel Mpoyo bakina muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bazasanga bagenzi babo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Gashyantare 2021.

U Rwanda rwasoje ijonjora ryabereye muri Kigali Arena nta mukino rutsinze
U Rwanda rwasoje ijonjora ryabereye muri Kigali Arena nta mukino rutsinze

Manzi Kimasa Dan ntazitabira ubutumire kuko ari gushaka uburyo yakwinjira mu makipe akina shampiyona ya Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Shema Osborne na we ntazaza. Ikipe ye yamwimanye kuko ifite imikino myinshi.

Abakinnyi basigaye mu mwiherero

Hubert Kabare Bugingo (IPRC-Huye), Steven Hagumintwari (Patriots), Kami Kabange (REG), Elie Kaje (REG), Dieudonné Ndizeye Ndayisaba (Patriots), Jean Paul Ndoli (IPRC-Kigali) na Pascal Niyonkuru (APR).

Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza (REG), Marius Tresor Ntwari (APR), Sedar Sagamba (Patriots), Olivier Shyaka (REG), Sano Gasana (USA) na Ntore Habimana (Canada).

Imyitozo igeze ahakomeye
Imyitozo igeze ahakomeye

Imikino y’amakipe yo mu matsinda ya B na C izabera mu Mujyi wa Yaoundé muri Cameroon kuva tariki ya 19 kugeza 21 Gashyantare 2021. Amakipe yo mu matsinda ya A,D na E azakinira mu mujyi wa Monastir muri Tuniziya kuva tariki ya 17 kugeza tariki ya 21 Gashyantare 2021.

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma ya Afro-Basket 2021 izabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka