Afro-Basket 2021: U Rwanda rwongeye gutsindwa na Nigeria

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria imaze gutsinda u Rwanda amanota 64 kuri 51 mu mukino wa Kabiri wo mu itsinda rya Kane mu ijonjora rya Kabiri rikomeje kubera mu mujyi wa Monastir muri Tuniziya.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021 muri Salle Mohammed Mzali Arena. Amakipe yombi yakinaga umukino wa Kabiri mu itsinda rya Kane muri iki cyiciro . Umukino wa mbere warangiye Nigeria itsinze Sudani y’Epfo, mu gihe u Rwanda rwatsinzwe na Mali.

Ni umukino watangiye uyobowe n’u Rwanda mu duce tubiri twawo twa mbere aho agace ka mbere karangiye u Rwanda rutsinze amanota 22 kuri 14 ya Nigeria. Agace ka Kabiri u Rwanda rwatsinzemo amanota icyenda mu gihe Nigeria yatsinzemo amanota 16. Byatumye agace ka mbere karangira u Rwanda rufite amanota 31 kuri 30 ya Nigeria.

Agace ka Gatatu u Rwanda rwagasoje rugatakaje rwari rufite amanota 41 kuri 44 ya Nigeria. Agace ka Kane ari na ko ka nyuma, ikipe y’u Rwanda yakozemo amakosa menshi arimo : kutumvikana, gutakaza imipira myinshi no kubura uyobora umukino, birangira Nigeria itsinze amanota 12 muri aka gace u Rwanda rutsinda amanota 10, igiteranyo cy’umukino wose kigaragaza ko Nigeria itsinze u Rwanda 64 kuri 51.

Kami Kabange (ufite umupira) ashaka inzira yo gutambukiramo
Kami Kabange (ufite umupira) ashaka inzira yo gutambukiramo

Urutonde rw’uko itsinda rya Kane rihagaze

1. Nigeria : Imikino itanu, amanota 10
2. Sudani y’Epfo: Imikino ine, amanota 6
3. Mali : imikino ine, amanota 6
4 Rwanda : Imikino itanu, amanota 5

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021 aho ruzakina na Sudani y’Epfo mu gihe Nigeria izacakirana na Mali.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson ni umwe mu bakinnyi bakoze byinshi kuri uyu mukino
Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson ni umwe mu bakinnyi bakoze byinshi kuri uyu mukino
Nigeria ni ikipe ifite abakinnyi bakomeye
Nigeria ni ikipe ifite abakinnyi bakomeye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka