Afro-Basket 2021: U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere wa gicuti

Ikipe y’igihugu y’abagabo y’umukino wa Basketball iri kwitegura ijonjora ry’icyiciro cya Kabiri kizabera muri Tuniziya yatsinzwe na Misiri amanota 84 kuri 49.

Ni umukino wabaye ku Cyumweru ubera kuri Mohammed Mzali Arena mu mujyi wa Monastir muri Tuniziya.

Abakinnyi batanu b’u Rwanda babanje mu kibuga:

Ntore Habimana
Kenny Gasana Hubert
Dieudonné Ndizeye Ndayisaba
Olivier Shyaka
Jean Paul Ndoli

U Rwanda rwatsinzwe na Misiri mu mukino wa Gicuti amanota 84 kuri 89
U Rwanda rwatsinzwe na Misiri mu mukino wa Gicuti amanota 84 kuri 89

U Rwanda twatangiye nabi muri uyu mukino kuko mu gace ka mbere rwatsinzwe na Misiri amanota 25 kuri 7. Mu gace ka kabiri, abakinnyi b’ikipe y’igihugu bazamuye amanota aho bageze ku manota 22 kuri 38 ya Misiri.

Igice cya mbere cy’umukino cyasize umutoza Henry Muinuka abonye ibyo gukosora. Mu gace ka gatatu Misiri yakomeje kuyobora umukino aho yatsinze amanota 58 kuri 30 y’u Rwanda. Nyuma yo gutsinda amanota umunani mu gace ka gatatu u Rwanda rwazamuye amanota aho rwatsinze 19 mu gace ka kane mu gihe Misiri yatsinze amanota 26. Umukino warangiye Misiri iwutsinze n’amanota 84 kuri 49 y’u Rwanda.

Uko uduce twakurikiranye:

Agace ka mbere : Rwanda 07-25 Misiri
Agace ka kabiri: Rwanda 22- 38 Misiri
Agace ka gatatu : Rwanda 30 - 58 Egypt
Agace ka kane : Rwanda 49 - 84 Egypt

Nyuma y’umukino, umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Henry Muinuka, yavuze impamvu basabye gukina n’ikipe ikomeye nka Misiri. Yagize ati "Nishimiye gukina n’amakipe nk’aya manini cyane. Hari icyo nashakaga kureba, usanga abakinnyi bacu bashyushye mu mutwe, aho wakosora amakosa y’ikipe, ni na yo mpamvu nashakaga Tuniziya. Navuga ko dukosora ubwugarizi bwacu ku mukino wa Maroc uyu munsi."

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Shyaka Olivier, yavuze ko batinze kwinjira mu mukino. Yagize ati "Navuga ko tutugariye neza cyane, twiniiye mu mukino dukonje tuza gukanguka umukino ugiye kurangira. Umukino wa Maroc turasabwa kuryoherwa na Basketball tukayikina nta kwihuta cyane."

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gashyantare 2021 saa cyenda za Kigali, u Rwanda rurakina umukino wa kabiri na Maroc kuri Mohammed Mzali Arena.

Ijonjora rya kabiri rya Afro-Basket 2021 rizatangira ku wa gatatu tariki ya 17 kugeza tariki 21 Gashyantare 2021 mu mujyi wa Monastir muri Tuniziya.

Umutoza w'u Rwanda Henry Muinuka yavuze ko gukina n'amakipe akomeye nk'iyi ya Misiri bimufasha gutinyura no gukosora amakosa y'abakinnyi
Umutoza w’u Rwanda Henry Muinuka yavuze ko gukina n’amakipe akomeye nk’iyi ya Misiri bimufasha gutinyura no gukosora amakosa y’abakinnyi

Gahunda y’imikino y’u Rwanda:

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021:

 U Rwanda ruzakina na Mali

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021:

Nigeria izakina n’u Rwanda

Ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021:

U Rwanda ruzakina na Sudani y’Epfo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomeze muduhe updates kuri Afrobasket ni sawa turabakunda!!

Isaie yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka