Afro-Basket 2021: U Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo

Ikipe y’igihugu ya Basketball yatsinze Sudani y’Epfo amanota 62 kuri 58 mu mukino wa Gatatu w’ijonjora rya Kabiri wo gushaka itike y’imikino ya nyuma.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021 kuri Salle Mohammed Mzali Arena mu Mujyi wa Monastir muri Tuniziya.

Ikipe y’u Rwanda yaje muri uyu mukino nyuma yo gutsindwa imikino ibiri uwa Nigeria na Mali. Gutsindwa na Sudani byari gutuma u Rwanda rutsindwa imikino itandatu yo mu byiciro bibiri.

Ni umukino watangiye Sudani y’Epfo itwara agace ka mbere aho yatsinze amanota 19 kuri 18 y’u Rwanda. Agace ka Kabiri Sudani y’Epfo nako yakayoboye aho yatsinze amanota 29 kuri 28 y’u Rwanda. Abasore b’u Rwanda batozwa na Henry Muinuka bavuye mu kiruhuko n’imbaraga nyinshi maze bigaranzura Sudani y’Epfo bayitsinda amanota 43 kuri 38. Agace ka kane karangiye amakipe yombi anganya amanota 53.

Nyuma yo kunganya amanota 53 kuri 53 hitabajwe iminota 5 maze u Rwanda rutsindamo amanota 9 ku manota atanu ya Sudani y’Epfo umukino wose urangira u Rwanda rutsinze amanota 62 kuri 58 ya Sudani y’Epfo.

Kaje Elie ni we mukinnyi wahize abandi mu mukino kuko yatsinze amanota 10, rebounds 5, atanga imipira ine yabyaye amanota, yiba imipira itatu yavaga ku bakinnyi ba Sudani y’Epfo. Kaje yasoje afite impuzandengo y’umusaruro ya +19 mu minota 37’48’’ yamaze mu kibuga. Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza umwe mu bakinnyi bafashije u Rwanda muri iyi mikino itatu, yakinnye iminota 41’34” yatsinze amanota 15, atanga umupira umwe wabyaye amanota aniha imipira 14 ayikuye ku bakinnyi ba Sudani y’Epfo anagira impuzandengo y’umusaruro ya +18.

Nigeria, Sudani y’Epfo na Mali zakatishije itike ya Afrobasket 2021

Nyuma y’uko hasojwe iyi mikino y’amajonjora yo mu itsinda D, ikipe y’igihugu ya Nigeria yabaye iya mbere n’amanota 12, Sudani y’Epfo iba iya kabiri n’amanota 9 ndetse na Mali ya 3 n’amanota 8, zabonye itike y’imikino y’igikombe cya Afurika “FIBA AFROBASKET”, kizabera mu Rwanda kuva tariki 28 Kanama kugeza 5 Nzeri 2021.

Iyi kipe ya Nigeria yabaye ikipe ya mbere ibonye iyi tike, ikaba yarashyizeho n’agahigo ko gusoza imikino y’amatsinda idatsinzwe umukino n’umwe mu mikino 6 yakinnye.

Ni mu gihe Sudani y’Epfo itozwa na Luol Deng, Perezida wa Federasiyo ya Sudani y’Epfo wanakanyujijeho muri shampiyona ya ‘NBA’, yakoze amateka yo kubona itike y’igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya mbere, na yo yitwaye neza itsinda imikino 3 muri 6 yakinnye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka