Abatoza bashya b’ikipe y’igihugu ya Basketball bamaze kumenyekana

Mutokambali Moise wakurikiranaga ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu (Team Manager) ni we wagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo mu mukino wa basketball akaba yungirijwe na John Bahufite usanzwe atoza Espoir Basketball Club.

Ikipe y’abagore izatozwa na Charles Mbazumutima wari usanzwe atoza APR Basketball Club, akazungirizwa na Charles Mushumba utoza Kaminuza y’u Rwanda.

Guhitamo aba batoza bashingiye ku bumenyi babaziho, amahugurwa bakoze, uko bitwara mu makipe batoza ndetse n’imyitwarire yabo mu buzima busanzwe (discipline); nk’uko umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yabisobanuye.

Kuba FERWABA yarasezereye Umunya-Serbia Nenad Amanovic igaha akazi Abanyarwanda, ngo ni uko basanze nabo bakwiye guhabwa amahirwe yo kwigaragaza cyane ko n’abatoza b’abanyamahanga nta musaruro ufatika bagejeje ku ikipe y’igihugu.

Umunyamabanga mukuru wa FERWABA, Richard Mutabazi, yagize ati “Turashaka ko Abanyarwanda bafata ikipe y’igihugu, bakayitoza kandi barayizi neza, tukareba uko ubushobozi bwayo bungana, hanyuma tukabashakira amahugurwa ahagije, ku buryo n’iyo haza umuntu uturutse hanze atazaza aje gutoza, ahubwo azaza aje guhugura abatoza bacu”.

Abatoza b’abanyamahanga ngo barahenda cyane kandi ugansanga akenshi nta n’umusaruro ufatika batanga; nk’uko umunyamabanga mukuru wa FERWABA yakomeje abisobanura.

Biteganyijwe ko abo batoza bose bazatangira akazi ko gutoza ikipe y’igihugu mu Ukuboza uyu mwaka, ubwo bazaba bategura ikipe y’igihugu y’abagabo n’iy’abagore kwitabira imikino y’akarere ka gatanu izabera muri Tanzania muri Mutarama 2013.

Amasezerano y’abo bazatoza ikipe y’igihugu azarangira muri Mutaramana umwaka utaha ubwo bazaba barangije gutoza mu mikino y’akarere ka gatanu.

Nyuma, FERWABA ku bufatanye na Minisiteri ya siporo, bazasesengura uko abo batoza bazaba baritwaye mu ikipe y’igihugu n’umusaruro bagaragaje, babone kwemezwa nk’abatoza b’ikipe y’igihugu bidasubirwaho, abandi bakazashakirwa amahugurwa.

Nenad Amanovic ni we munyamahanga waherukaga gutoza ikipe y’igihugu y’abagabo ndetse n’iy’abagore, akaba yarasezerewe mu Ukwakira uyu mwaka, nyuma yo gutahukana umwanya wa nyuma mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 yabereye muri Mozambique muri Kanama uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

mutok mbali ni ikigory aratukana ntag azi gufata abakinnyi neza numunyamushiha

ngabo john yanditse ku itariki ya: 30-11-2015  →  Musubize

hey it is good idea.kugira abakoca bashya wenda haricyo byakwongeraho. thank you guys.

vianney yanditse ku itariki ya: 29-01-2013  →  Musubize

hey it is good idea.kugira abakoca bashya wenda haricyo byakwongeraho. thank you guys.

vianney yanditse ku itariki ya: 29-01-2013  →  Musubize

Hey guys ni byiza muhe nabatoza bacu hano mugihugu bigaragaze kuko ni abahanga ahubwo nuko ntamahirwe bahabwaga nyamara kandi barabishoboye kandi turanabashimira ko mwagize ubushishozi bukomeye mugutoranya abo batoza nukuri barabikwiye cyane!so nange ndi umwe mubakinnyi bahano muri Championa yacu mugihugu ariko nari nararetse gukina ariko ndumva biri kuba byiza

yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

thank u guys for everything. coach ndumwe mubazakina rwanda basketball future 2016 .kaba tuye USA phoneix az

innocent yanditse ku itariki ya: 25-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka