Abatoza bagitangira gutoza ntibagahere ku gushaka inyungu – Umutoza John Bahufite

Umutoza wa IPRC Kigali BBC, John Bahufite, asaba abatoza bagitangira gutoza muri basketball ndetse n’indi mikino itandukanye kudatekereza inyungu mbere, ahubwo urukundo rw’umukino rukaba ari rwo rujya rubanza.

John Bahufite amaze imyaka 21 atoza, aho yatwaye ibikombe birindwi bya shampiyona
John Bahufite amaze imyaka 21 atoza, aho yatwaye ibikombe birindwi bya shampiyona

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yagize ati “Abatoza bagitangira gutoza basketball basabwa kudashyira imbere inyungu z’amafaranga, ahubwo bakabanza urukundo rw’umukino, amafaranga ndetse n’izindi nyungu ziza zigusanga”.

John Bahufite yakomeje avuga ko uyu mwuga wo gutoza usaba kwihangana kuko ukeneye umusaruro wihuse cyane byagorana kuwubona.

Uyu mugabo watangiye gutoza mu mwaka 1999 atoza ikipe ya ETIGE mu mikino ihuza amashuri, avuga ko mu myaka yose amaze atoza, umukinnyi Mugabe Arstide ari umwe mu bakinnyi yumva yatoza buri munsi.

Ati “Burya umutoza wese agira abakinnyi bamworohereza akazi. Navuga ko mu myaka maze gutoza basketball, Arstide Mugabe ni we mukinnyi wanyorohereje akazi kuko ni umukinnyi ukoresha ubwenge cyane kandi ugira ikinyabupfura.

Shyaka Olivier navuga ko na we ari umwe mu bakinnyi byandyoheraga gukorana na bo. Nubona umukinnyi ahawe ububasha bwo kuyobora abandi mu kibuga ujye umenya ko uwo mukinnyi akomeye”.

Icyo Bahufite avuga ko aba bakinnyi bahuriyeho ni uko bifitemo imbaraga n’ubushobozi bwo kuyobora abandi kandi bagatanga umusaruro.

Mu bihe byiza yagize nk’umutoza mukuru w’ikipe hari mu mwaka wa 2011, ubwo ikipe ya Espoir BBC yatwaraga imikino y’akarere ka Gatanu.

Yagize ati “Ibihe numva nagize byiza ni mu mwaka wa 2011, najyanye iyi kipe mu mikino y’akarere ka gatanu, najyanye ikipe y’abakinnyi barindwi kandi twegukana igikombe.

Navuga ko ikipe yacu itahabwaga amahirwe kuko muri shampiyona Espoir BBC yari yabaye iya gatanu. Navuga ko ibi bihe byambereye byiza”.

Imbaraga twavanye mu mikino y’akarere ka gatanu, Espoir yavanyemo mu karere ka gatanu nyuma yo gutsinda Urunani BBC y’i Burundi iyitsinze amanota 90 kuri 39, nyuma y’iyo myaka Espoir BBC yahise itwara ibikombe bine bya shampiyona yikurikiranya.

Ikipe ya Basketball ntisaba abakinnyi benshi. Mu magambo ya John Bahufite ati “Kuri njye navuga ko ikipe benshi batekereza ko isaba abakinnyi benshi, nemera ko abakinnyi umunani baguhesha ibikombe iyo ugize amahirwe ntubonemo imvune”.

Mu myaka 21 atoza, John Bahufite yababajwe no kwirukanwa muri REG BBC. Yagize ati “Nababajwe no kwirukanwa muri REG BBC maze kubahesha igikombe mu mwaka wayo wa mbere. Navuga ko impamvu numvise zatumye nirukanwa batazimbwiye”.

Si kenshi uzabona ikipe ishinzwe mu mwaka wa mbere ngo yegukane igikombe cya shampiyona. John Bahufite yahishuye icyatumye batwara igikombe.

Ati “Urukundo rwaranze REG BBC mu bakinnyi ndetse n’ikipe muri rusange ni ryo ryabaye ibanga ryacu”.

Gutoza ikipe y’abanyeshuri bisaba izindi mbaraga. Kuri John Bahufite, asaba Kaminuza y’U Rwanda gushora. Ati “Natoje Kaminuza y’U Rwanda imaze imyaka itanu abanyeshuri badakina. Navuga ko nagowe n’ibi bihe. Niba bakeneye kubaka ikipe basabwa gushora imbaraga zitari nke. Gukinisha abanyeshuri birashoboka ariko izo mbaraga zisaba kugira abandi bakinnyi bafite ubunararibonye”.

Mbere yo kujya muri IPRC Kigali BBC yabanje ibiganiro ndetse anatoza amezi agera kuri abiri. John Bahufite yasobanuye impamvu yateye umugongo ikipe yagiriyemo ibihe byiza.

Muri IPRC Kigali, John Bahufite yizeye gutwaramo igikombe cya munani
Muri IPRC Kigali, John Bahufite yizeye gutwaramo igikombe cya munani

Yagize ati “Espoir BBC nayigiriyemo ibihe byiza ,ariko ubu turi mu Isi ireba inyunguB bampaye ibirenze ibyo Espoir BBC yampaga mpindura icyerekezo”.

Kuza muri IPRC Kigali BBC bisonuye gushaka igikombe cya shampiyona kuri John Bahufite. Iyi ngingo yayishimangiye mu magambo ye, agira ati “Mu masezerano yanjye harimo kuza mu makipe ane ya mbere, umwaka wa kabiri tugatwara igikombe cya shampiyona, ariko ku ntego yanjye n’igikombe kirashoboka”.

Iterambere rya basketball mu Rwanda ryageze aho hubakwa Kigali Arena, kuri John Bahufite iyi nyubako ituma abakinnyi bataryama. Ati “Mbere na mbere nabanza gushimira ubuyobozi bw’igihugu bwadutekerejeho bukaduha ibikorwa nk’ibi. Umukinnyi uri bukinire muri Kigali Arena arara adasinziye kuko si ahantu umuntu akinira atiteguye”.

Ati “Abakeneye gushora imari nibayoboke basketball mu Rwanda kuko twabonye ko abafana barahari kandi ni heza mu kwamamaza ibikorwa”.

Umwaka w’imikino 2019-2020 urimo amakipe 14 mu bagabo byatumye ukomera ku rushaho. John Bahufite ati “Uyu mwaka ufite umwihariko wawo kuko urimo amakipe 14, icyenda muri yo afite ubushobozi bwo kuba yagutsinda. Navuga ko ni uko byabaye ibya Coronavirus ubundi twari kuryoherwa na basketball”.

Mu myaka 21 amaze atoza asaba abagitangira cyangwa abakeneye gutoza basketball kugira ibintu bibiri. Ati “Abakeneye gutoza uyu mukino basabwa kuzana ubushake bwo kwiga no gukosorwa, kuko ni byo bitanga umusaruro”.

John Bahufite yatangiye gutoza mu mwaka wa 1999 atoza ikipe ya ETIGE akiri umukinnyi. Iki kigo yagitoje mu mikino ihuza amashuri yakinagamo abakinnyi barimo Nkusi Aime Karim, Bunene n’abandi.

Yatoje na Saint Andre. Mu 2004 ni bwo yaretse gukina basketball atangira atoza Saint Joseph Kabgayi , 2007-2008 yatoje APR BBC y’abagore, 2011 yatoje Espoir BBC, 2017 yatoje REG BBC, 2018 yerekeje muri Kaminuza y’U Rwanda Ishami rya Huye, 2019 yerekeza muri IPRC Kigali BBC kugeza uyu munsi.

Mu myaka 21 amaze gutoza yatwayemo ibikombe birindwi bya shampiyona. Ibikombe bibiri muri APR BBC y’abagore, Espoir BBC yatwayemo bine byikurikiranya, ndetse na 2017 icyo aheruka gutwarana na REG BBC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka