Abatoza 30 b’umukino wa Basketball barimo guhabwa amahugurwa mu gutoza abana

Kuva tariki 27/05-05/06/2013, muri Lycee de Kigali harabera amahugurwa y’abatoza 30 ba Basketball barimo abasanzwe batoza abana ndetse n’abandi basanzwe ari abatoza mu makipe makuru ariko bashaka kubona ubumenyi mu bijyanye no gutoza abana.

Aya mahugurwa yateguwe n’Ishyirahamww ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball muri Afurika (FIBA Afrique) aratangwa n’Umunya-Gabon, Blaise Luamba Baleketa, akaba ari umutoza mupuzamahanga, ndetse ni n’umwarimu w’uwo mukino muri Afurika.

Muri ayo amahugurwa, abo babatoza bigira mu ishuri amasomo ajyanye no gutoza binyuze mu magambo ndetse n’ibitabo, nyuma bakabishyira mu bikorwa binyuze mu mikino bakina ku gicamunsi.

Ayo mahugurwa yibanda cyane mu gutoza abana bari hagati y’imyaka 8 na 12, abo batoza bakigishwa uko bazatoza abo bana kundunda umupira, kuwuhereza ndetse no kumenya kuwinjiza mu nkangara.

Shema Maboko Didier, umuyobozi ushizwe ibya tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda akaba ari nawe uhagarariye ayo mahugurwa avuga ko guhitamo abo batoza 30 barimo guhugurwa, bashingiye ku basanzwe bakora ako kazi hirya no hino mu Rwanda.

Shema Mabobo Didier uhagarariye ayo mahugurwa ni n'umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball.
Shema Mabobo Didier uhagarariye ayo mahugurwa ni n’umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball.

Abisobanura muri aya magambo: “Mu gutoranya aba batoza, twagendeye ku basanzwe batoza mu cyiciro cya mbere, mu bagabo no mu bagore ariko batigeze babona amahugurwa, tunareba abandi dusanzwe dukorana bakorera hirya no hino mu turere tw’u Rwanda aho twitwa mu ma ‘league’, ndetse n’abandi batoza abana binyuze mu marushanwa ahuza amashuri bita ‘interscolaires’”.

Blaise Luamba uhugura bo batoza avuga ko mu minsi 10 azamarana nabo, nibakurikira neza ibyo ababwira kandi bakabishyira mu bikorwa bizabagirira akamamaro.

Ati “Nyuma y’aya maguhurwa, nzabasigira ibitabo, ku buryo bizajya bibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize, nkaba nizera ko iyo minsi 10 izabagirira akamaro. Ndishimira ko hano hari abatoza batandukanye harimo n’abatoza mu cyiciro cya mbere, kandi ikintu nishimiye cyane ni uko hari abatoza baturuka mu bice byose by’igihugu, bikaba ari byiza kubona Abanyarwanda bose bahagarariwe”.

Nkusi Karim, ni umutoza wungirije muri APR BBC, akaba ari umwe mu barimo guhabwa aya mahugurwa, avuga ko kuba FERWABA yaratekereje gushakira ubumenyi abatoza b’abana bizafasha u Rwanda mu nzira yo kugera ku ntego rwiyemeje ko kuba mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika.

Nyuma y’aya mahugurwa y’abatoza b’abana, FERWABA kandi umwaka utaha, iranategnya kuzahugura abandi batoza ariko bo bakazaba ari abo ku rwego rwa kabiri rwisumbuye kurwo abarimo guhugurwa bariho.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka