Abasifuzi babiri b’Abanyarwanda muri 22 bazasifura Basketball Africa League

Abasifuzi b’Abanyarwanda babiri ari bo Ruhamiriza Jean Sauveur na Gaga Didier, bari mu basifuzi 22 bazasifura imikino ya Basketball Africa League (BAL).

Ruhamiriza Jean Sauveur (Ibumoso) na Gaga Didier (iburyo) ni bo basifuzi b'Abanyarwanda bazasifura BAL
Ruhamiriza Jean Sauveur (Ibumoso) na Gaga Didier (iburyo) ni bo basifuzi b’Abanyarwanda bazasifura BAL

Kuva ku Cyumweru tariki 16 kugeza 30 Gicurasi 2021, mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali Arena hazabera irushanwa rigiye gutangira ku nshuro yaryo ya mbere rya Basketball Africa League.

Mu Kiganiro yagiranye na Kigali Today, umwe mu basifuzi bazasifura iryo rushanwa, Ruhamiriza Jean Sauveur, yavuze ko atewe ishema no kuba mu ikipe nziza izayobora imikino.

Yagize ati "Ibyishimo ni byose gutoranywa mu basifuzi bacye beza muri Afurika bazakora muri edition ya mbere ya BAL. Twakoze ‘virtual/online trainings’ nyinshi kuva muri Nzeri 2020, ubu icyumweru tumaze muri Bubble twarazikomeje, ubumenyi turimo kunguka ni bwinshi cyane kuko aba ‘instructors’ baduhugura ni abasanzwe bahugura abasifuzi ba NBA”.

Uwo musifuzi mpuzamahanga yakomeje avuga ku buryo bw’imisifurire muri BAL, ko bazagendera ku mabwiriza ya FIBA.

Yagize ati “Iyi BAL tuzakora NBA mecanics hamwe n’amabwiriza ya FIBA, amategeko ni aya FIBA ariko uburyo bwo gusifura n’ibindi biri bikorwa ni ibya NBA. Ni amahirwe rero menshi kuri njyewe na bagenzi banjye bacye turi kumwe kuva twaratoranyijwe mbere y’abandi ngo duhabwe ubwo bumenyi, tubashe no gusifura muri iyi mikino yo ku rwego rwo hejuru igiye kuba bwa mbere mu mateka ya Afurika”.

Gaga Didier ni umusifuzi mpuzamahanga kuva mu mwaka wa 2014 mu gihe Ruhamiriza Jean Sauveur yabonye License FIBA mu mwaka wa 2014.
Amakipe 12 avuye mu bihugu bitandukanye azatangira gukina kuva ku Cyumeru tariki ya 16 kugera tariki 30 Gicurasi 2021, aho agomba guhatanira kwegukana Basketball Africa League ku nshuro yayo ya mbere.

Ayo makipe ni:

GSP (Groupement Sportif des Pétroliers yo muri Algeria)
Petro de Luanda (Clube Atlético Petroleos de Luanda yo muri Angola )/
FAP (Forces Armées et Police Basketball yo muri Cameroon )
Zamalek yo mu Misiri.

Hari kandi GNBC (Gendarmerie Nationale Basketball Club yo muri Madagascar)
AS Police (Association Sportive de la Police Nationale yo muri Mali )
AS Salé (Association Sportive de Salé yo muri Morocco)
Ferroviàrio de Maputo ( Mozambique)
Rivers Hoopers BC (Rivers Hoopers Basketball Club yo muri Nigeria )
Patriots BC (Patriots Basketball Club yo mu Rwanda )
AS Douanes (Association Sportive des Douanes yo muri Senegal)
US Monastir (Union Sportive Monastirienne yo muri Tunisia)
Uburyo irushanwa rizakinwa

Amakipe 12 azagabanywa mu matsinda atatu buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.
Irushanwa ryose rizakinwamo imikino 26 harimo 18 yo mu matsinda, aho buri kipe izahura n’andi atatu. Amakipe umunani yavuye mu matsinda azakina imikino azabona tike ya kamarampaka. Muri 1/4 hazakinwa umukino umwe ari na ko bizagenda muri 1/2 no ku mukino wa nyuma.

U Rwanda ruzahagararirwa na Patriots BBC yatwaye igikombe cya Shampiyona mu mwaka wa 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka