Abanyarwanda batandatu barahatanira gutoza ikipe y’igihugu ya Basketball

Nyuma y’aho uwatozaga ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore mu byiciro bitandukanye bya basketball, Nenad Amanovc, yirukaniwe ako kazi kagiye guhabwa abatoza b’abanyarwanda by’agateganyo mu gihe hagishakishwa umutoza w’igihe kirambye.

Mu batoza bashobora gusimbura Amanovic kandi bagaragaza ubushake n’ubushobozi ku rwego rw’igihugu mu gutoza ikipe y’abagore, harimo Charles Mbazumutima watozaga ikipe y’igihugu y’abagore yungirije Amanovic, Alexandre Ahishakiye na Charles Mushumba utoza ikipe ya kaminuza y’u Rwanda.

Mu bashobora kuzahabwa ikipe y’abagabo harimo Kalima Cyrille wari wungirije Amanovic mu ikipe y’igihugu y’abagabo, Buhake Albert na Moise Mutokambali wari ushinzwe ubuzima bw’ikipe y’igihugu (Team Manager) akaba ariko anasanzwe atoza.

Ubwo umutoza Amanovic ukomoka muri Serbia yasezererwaga, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) bwavuze ko byaturutse ku musaruro mubi yagaragaje, dore ko yaherukaga kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 yabereye muri Mozambique, u Rwanda rugatahana umwanya wa nyuma.

Mu rwego rwo gushishoza no gushaka umutoza uhamye uzatoza ikipe y’igihugu igihe kirekire, Umunyamabanga mukuru wa FERWABA, Richard Mutabazi, yadutangarije ko bagiye kubanza guha ikipe y’igihugu abatoza b’abanyarwanda bakayitoza, basanga bagerageza, bakaba babashakira amahugurwa maze bakayigumana.

Mu gihe abo batoza b’abanyarwanda batazabasha kugera ku musaruro mwiza, FERWABA irateganya gushaka umutoza uturutse hanze y’u Rwanda, gusa ngo bagomba kubanza kubyitondera.

Umunyamabanga mukuru wa FERWABA abisobanura atya: “ntabwo dushobora kungera gufata umutoza uwo ariwe wese ngo nuko avuye i Burayi cyangwa baturangiye ko ari umuhanga. Tugomba kubyitondera tugashaka umutoza ubishoboye, gusa ubu turashaka kubanza guha ikipe Abanyarwanda bakayitoza tukareba nabo ubushobozi bwabo”.

Abo batoza b’abanyarwanda nibamara guhabwa akazi, mu ntangiro z’umwaka utaha FERWABA ngo irateganya kuzana impuguke mpuzamahanga izaza kubahugura kugirango bagire ubumenyi buzatuma batoza ikipe ku rwego mpuzamahanga, ku buryo hatabonetse umutoza uturutse hanze bakomeza bagatoza ikipe y’igihugu.

Kugeza ubu mu batoza batandatu bavugwa, ntiharamenyekana abazahabwa ikipe y’igihugu yaba iy’abagabo ndetse n’y’abagore. Gusa mu gihe kitarambiranye FERWABA ngo izaba yabashyize ahagaragara bijyenya n’ubushobozi bwabo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka