Zone 5:Amakipe ya Uganda yihereranye ayo mu Rwanda

Ku munsi wa kabiri w’amarushanwa ahuza amakipe agize akarere gatanu muri Basketball,amakipe ya Uganda yiheranye ayo mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere taliki 05/10/2015,mibwo hakinwaga imikino y’umunsi wa kabiri mu marushanwa ahuza amakipe yabaye yabaye aya mbere mu bihugu bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Africa mu mukino wa Basketball.

Hakizimana Lionnel wa Espoir,ku munsi wa mbere yafashije ikipe ye gutsinda Ulinzi ya Kenya
Hakizimana Lionnel wa Espoir,ku munsi wa mbere yafashije ikipe ye gutsinda Ulinzi ya Kenya

Bimwe mu byaranze uyu munsi,ni intsinzi y’amakipe aturuka mu gihugu cya Uganda haba mu bagabo ndetse no mu bagore. Iyi mikino yatangiye ku i Saa ine za mu gitondo,maze ku i Saa kumi z’umugoroba hatangira imikino irimo amakipe yo mu Rwanda.

KCCA ya Uganda yagaragazaga ko iri hejuru ya APR
KCCA ya Uganda yagaragazaga ko iri hejuru ya APR

Ikipe ya APR y’abagore niyo yabimburiye izindi,maze ntiyabasha kwikura imbere ya KCCA yo muri Uganda yaje kuyitsinda ku manota 55 kuri 43 ya APR BBC.

APR ntiyorohewe na KCCA ya Uganda
APR ntiyorohewe na KCCA ya Uganda

Nyuma yaho ku i saa kumi n’ebyiri haje gukurikiraho umukino wahuje CSK (Cercle Sportif de Kigali) na Tiger Head Power yo muri Uganda,maze CSK iza gutsindwa uyu mukino n’ubwo uduce tubiri twa mbere yaturangije iri imbere y’iyi kipe yo muri Uganda.

Buzangu Mike wa CSK agerageza gushaka intsinzi
Buzangu Mike wa CSK agerageza gushaka intsinzi
CSK na Tiger Head Power wari umukino nawo unogeye ijisho
CSK na Tiger Head Power wari umukino nawo unogeye ijisho
Amakipe yaturutse Uganda,ari gufana bagenzi babo
Amakipe yaturutse Uganda,ari gufana bagenzi babo

Igice cya mbere kigizwe n’uduce tubiri,cyarangiye CSK ariyo iyoboye umukino ku manota 37 kuri 29 ya Tiger Head Power.Agace ka gatatu niho ikipe ya Tiger Power yaje kwigaranzura CSK,maze umukino urangira iyitsinze 70-64.

CSK yabanje kugenda imbere ya Tiger Power
CSK yabanje kugenda imbere ya Tiger Power

Umukino wa nyuma w’umunsi ari nawo wari utegerejwe na benshi,waje guhuza City Oilers ya Uganda na Espoir yo mu Rwanda,maze ikipe ya City Oilers ikomeza kuyobora umukino kugeza mu gace ka nyuma k’umukino.

Umukinnyi Hakizimana Lionnel wa Espoir yaje gutsinda amanota atatu habura masegonda atatu ngo umukino urangire,bituma amakipe anganya 78-78 ndetse hahita hanongerwaho iminota itanu,iza kurangira City Oilers itsinze Espoir ku manota 93- 88.Imikino y’umunsi wa kabiri

USIU 104-90 Don Bosco
Dynamo 86-79 Savio
NFEL 61-89 KPA
APR 43-55 KCCA
Tiger Head Power 70-64 CSK
City Oilers 93- 88 Espoir

Uko umunsi wa mbere wari wagenze

City Oilers 66-51Dynamo
Ubumwe 58-77 Berco Stars
Espoir 70-59 Ulinzi
Gezira 82- 52 KPA
NFEL 51-100 Tiger Head Power.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Zone 5 Abarundi nabo badukubise pe! twikosore, we remember this is home

Nkuranga yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka