U20: Rusingizandekwe, Kabanda na Nirisarike baragera mu myitozo kuri iki Cyumweru

Abasore bakina ku mugabane w’u Burayi Rusingizandekwe, Kabanda na Nirisarike bategerejwe mu myitozo y’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, aho arimo gukorera imyitozo i Rubavu yitegura umukino ifitanye na Mali tariki 28/7/2012.

Rusingizandekwe Jean Marie ukina muri Malines Fc na Salomon Nirisarike ukina muri Royal Antwer mu Bubiligi na Kabanda Bonfils ukina muri AS Nancy mu Bufaransa, bagomba kugera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/07/2012 nijoro, ku cyumweeru bakazerekeza i Rubavu aharimo kubera imyitozo kuri Stade Umuganda.

Abandi bakinnyi bose bakinnye imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro bari bategerejwe, nka Kipson Atuheire wo muri APR FC, Jean D’Amour wo muri Police FC bamaze gusanga abandi i Rubavu.

Gusa mu kiganiro twagiranye n’Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Vincent Mashami, yatubwiye ko umukinnyi wa Rayon Sport, Ntamuhanga Tumaini ‘Titty’, atazitabira imyitozo ya Rubavu kuko abatoza bamuhaye ikiruhuko kubera ko amaze iminsi akina imikino myinshi.

Yagize ati: “Ntamuhanga amaze iminsi ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20, kandi imikino yose ayo makipe yakinnye Ntamuhanga yarayikinaga yose, kandi ari nako akinira ikipe ye Rayon Sport mu mikino ya shampiyona yose ndetse n’igikombe cy’Amahoro ku buryo akwiye kuruhuka”.

Biteganyijwe ko Ntamughanga azasanga bagenzi be mu myitozo ubwo iyo kipe izaba igarutse mu mujyi wa Kigali, akazakomezanya nayo imyitozo bitegura gukina na Mali tariki 28/07/21021 mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki11/07/2012 aribwo ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izasoza imyitozo yakoreraga i Rubavu, ikazayikomereza i Kigali.

Theoneste Nisingzizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka