U Rwanda rwatsinzwe na Sudani y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Basketball

I Dakar mu gihugu cya Senegal hatangiye ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Isi cya Basketball kizabera mu Buyapani mu 2023, u Rwanda rutangira rutsindwa na Sudani y’Epfo amanota 68-56.

Ni umukino wabaye tariki 25 Gashyantare 2022 saa munani ku isaha y’i Kigali. Agace ka mbere karangiye u Rwanda rutsinze amanota 21 kuri 19 ya Sudani y’Epfo. Agace ka kabiri karangiye amakipe yombi anganyije amanota 10-10 mu gihe mu gace ka gatatu Sudani y’Epfo yigaranzuye u Rwanda irutsinda amanota 23 kuri 13 yongera kandi kwegukana agace ka nyuma ka kane itsinze amanota 16-12 muri rusange umukino urangira u Rwanda rutsinzwe amanota 68-56.

Ikipe y’u Rwanda iherereye mu itsinda rya kabiri aho iri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo, Cameroon bakina umukino wa kabiri kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 saa tanu z’ijoro ku isaha y’i Kigali na Tunisia bazahura mu mukino wa gatatu ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022 saa tanu z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Ni umukino warebwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga
Ni umukino warebwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga
Abakinnyi 12 u Rwanda ruri gukoresha muri iyi mikino
Abakinnyi 12 u Rwanda ruri gukoresha muri iyi mikino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka