Shampiona ya Basketball mu Rwanda irasozwa mu mpera z’iki cyumweru

Mu mpera z’iki cyumweru shampiona y’umukino w’intoki wa Basketball iraba igana ku musozo aho guhera kuri uyu wa gatanu kugeza ku cyumweru taliki ya 28 Kamena 2015 haza gukina imikino isigaye nyuma hakarebwa amakipe ane ya mbere agakina imikino ya Playoffs.

Amakipe agize Shampiona ya Basketball mu Rwanda akomeje guhatanira imyanya ine ya Mbere,aho amakipe agera kuri atanu yose agifite amahirwe yo kuza mu makipe ane ya mbere.

Imikino iteganijwe

Mu bagabo

Ku wa gatanu tariki 26/ 6/2015
CSK BBC vs IPRC KIGALI (Ni umukino w’ikirarane ubera muri Cercle Sportif mu Rugunga guhera saa moya z’umugoroba (19h)

Espoir yamaze kwizera umwanya wa mbere, itegereje eshatu zizayikurikira
Espoir yamaze kwizera umwanya wa mbere, itegereje eshatu zizayikurikira

Ku wa gatandatu
 APR BBC vs 30PLUS BBC - Kuri Petit Stade Amahoro guhera saa munani (14h)
 ESPOIR BBC vs IPRC KIGALI BBC - Kuri Petit Stade Amahoro guhera saa kumi (16h)

Mu bagore

Ku wa gatandatu
UR HUYE BBC vs THE HOOPS RWANDA – Muri UR HUYE saa cyenda (15h)

Uko amakipe akurikiranye mbere y’umunsi wa nyuma (Imkino ,Amanota)

1 ESPOIR BBC 17 33
2 Patriots BC 18 32
3 APR BBC 17 29
4 CSK BBC 17 29
5 IPRC-South BBC 18 28
6 IPRC-Kigali BBC 16 25
7 RUSIZI BC 18 24
8 UR-Huye BBC 18 22
9 30 Plus BBC 17 19
10 UR-CE BBC 18 18

Nyuma y’iyi mikino izaba mu mpera z’iki cyumweru isoza shampiyona ya Basketball y’uyu mwaka.,amakipe ane ya mbere mu bagabo no mu bagore azakina imikino ya Playoff izatangira mu mpera z’icyumweru gitaha tariki 5/7/2015


Sammy IMANISHIMWE.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngewe mbona championa yaragenze neza.ariko umwaka uza batekereze ikiciro cyabamo abana barimumashuri bagakina ikiciro cyabo.bizatuma tubona abakina benshi kandi babahanga

hirwa angelo yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka