Play-offs: APR BBC n’UBumwe BBC nizo zizakina umukino wa nyuma mu bagore

APR Basketball Club n’Ubumwe BBC ni zo zabonye itike yo gukina umukino wa nyuma mu mikino ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona, (Play Offs), zikazatangira gukina imikino ya nyuma ku wa gatandatu tariki ya 16/03/2013.

APR BBC yatwaye igikombe cya shampiyona mu bagore, yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda Kaminuza y’u Rwanda imikino ibiri ku busa. Umukino wa mbere wabaye ku wa gatandatu tariki ya 09/03/2013, APR BBC yawutsinze irusha cyane Kaminuza y’u Rwanda ku manota 81-41.

Mu mukino wa kabiri wabaye bucyeye bwaho ku cyumweru, APR BBC yongeye gutsinda Kaminuza y’u Rwanda amanota 71-39, iba itsinze imikino ibiri yatumye ijya ku mukino wa nyuma igomba gukina n’Ubumwe Basketball Club.

Ubumwe BBC, ni ikipe nshya muri shampiyona y’u Rwanda ikaba yaregukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona ari nabwo bwa mbere yari iyitabiriye.
Muri ½ cy’irangiza, Ubumwe BBC yakinnye na Rwanda Allied Peace for Progress RAPP BBC yabaye iya gatatu muri shampiyona. Mu mukino wa mbere wahuje aya makipe asa n’aho ari ku rwego rumwe, Ubumwe BBC yatsinze RAPP amanota 60-35.

Umukino wa kabiri wabaye ku cyumweru tariki ya 10/03/2013, Ubumwe BBC yongeye gutsinda RAPP amanota 46-40, ihita inayisezerera.
Umukino wa nyuma hagati ya APR BBC n’Ubumwe uzakinwa ku cyumweru tariki ya 16/03/2013, amakipe yombi akaba agomba gukina nibura imikino itatu kigirango hamenyekane ikipe izatwara igikombe. Ikipe izatwara igikombe ni izaba yaratsinze ku mukino wa nyuma inshuro eshatu.

Kaminuza y’u Rwanda na RAPP zizahatanira umwanya wa gatatu kuva kuwa gatandatu tariki ya 16/03/2013, ikipe izawegukana ikaba igomba gutsinda nibura imikino ibiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka