Perezida Kagame yatangije Festival izahuriza ibihugu 11 i Kigali (Amafoto+Video)

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020 Perezida wa Republika Paul Kagame yatangije ku mugaragaro iserukiramuco ry’umukino wa Basketball rizabera mu Rwanda mu kwa 08/2020.

Perezida Kagame aganiriza abitabiriye uyu muhango
Perezida Kagame aganiriza abitabiriye uyu muhango

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane muri Kigali Arena, habaye umuhango wo gutangiza iserukiramuco (Festival) rizahuza urubyiruko rusaga 200, rukazaba ruturutse mu bihugu 11 byo muri Afurika. Ni Festival yateguwe n’umuryango wa Giants of Africa washinzwe na Masai Ujili usanzwe unayobora ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, ariko ikina shampiyona yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame wari witabiriye uyu muhango, yashimiye Masai Ujili usanzwe ugaragara mu bikorwa by’iterambere rya Basketball mu Rwanda, anizeza abazitabira iyi Festival kuzakirwa neza kandi bakazanungukiramo byinshi.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gushyiramo imbaraga nyinshi ngo bagere ku nzozi zabo
Perezida Kagame yasabye urubyiruko gushyiramo imbaraga nyinshi ngo bagere ku nzozi zabo

Yagize ati “Mbere na mbere ndishimye kugira ibihe nk’ibi, ni byiza gufata umwanya mwiza nk’uyu nshimira Masai Ujiri, duterwa ishema n’ibyo akora, bitari ku Rwanda gusa, ahubwo no kuri Afurika muri rusange. Ni muri urwo rwego duhaye ikaze abazitabira iyi Festival, tunabizeza kuzabakira neza nk’uko bisanzwe biranga igihugu cyacu n’abaturage muri rusange.”

Yakomeje kandi yibutsa abakiri bato ko kugira ngo babe ibihangange, bagere ku nzozi zabo bafite akazi kenshi ko gukora, ko bagomba gushoramo imbaraga zabo, kugira ngo ibyo bifuza bigerweho neza.

Masai Ujili watangije uyu muryango wa Giants of Africa, mu ijambo rye yashimiye Perezida Kagame kubera imiyoborere myiza imuranga, ndetse no kuba ibyo yiyemeje abigeraho.

Yagize ati “Ndashima Imana kuri uyu mwanya yaduhaye, ndashima Perezida Kagame kubera imiyoborere myiza imuranga, dutewe ishema cyane no kuzaba tuzana abana amagana bo muri Afurika hano i Kigali, bizaba ari ibihe bidasanzwe guhuriza abana hano bagakina Basketball, bakiga, bakishimisha, byose bikabera hano.”

Reba Video igaragaza uko umuhango wo gutangiza iyi Festival wagenze:

Ujiri Masai kandi mu kiganiro yatanze, yaje kuvuga inkuru y’uburyo batumiye Perezida Kagame mu mukino wa All Star Game wabereye i Toronto, maze amubaza uburyo byashoboka ko na we yakubaka inyubako nziza nk’iyo bakiniragamo, maze nyuma y’imyaka mike iba irubatswe.

Aha Perezida Kagame na we yaje guhita amusubiza maze amushimira kuba avuze iyo nkuru, ariko anongeraho ko ari n’iby’agaciro kuba iyi nkuru iri kuvugwa kandi na Kigali Arena yarubatswe.

Iyi Festival izamara icyumweru ibera mu Rwanda kuva tariki 16 kugera tariki 22/08/2020, ikazahuza urubyiruko rusaga 200 rwo mu bihugu 11 ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, DR Congo, Somalia, South Sudan, Nigeria, Senegal, Mali, Cameroun.

Bizaba ari ubwa mbere iri serukiramuco ribaye rigahuriza ibi bihugu hamwe, aho ubusanzwe ibikorwa bya Giants of Africa byajyaga bigira igihugu kimwe biberamo, bigahuza n’abakinnyi bo muri icyo gihugu nk’uko byabereye mu Rwanda nko mu mwaka wa 2018.

Uyu muryango wa Giants of Africa wateguye iyi Festival, washinzwe na Ujili Masai utangira ukorera muri Nigeria ari na ho avuka, nyuma utangira no gukorera mu bindi bihugu byo muri Afurika, uyu muryango ukaba uhuza abanyafurika bakina cyangwa bakinnye muri Shampiyona ya Leta Zunze ubumwe za Amerika (NBA), ukaba ufite intego zo guteza imbere Basketball uhereye mu bakiri bato.

Andi mafoto:

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Raptors ntago ariyo muri leta zunze ubumwe bwa Amerika, niyo muri Toronto i Canada. Bakoresha izina Toronto Raptors.

Jean-Claude yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

This looks gorgeous!

IRIHAMYE Manoah yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka